Kwamamaza

Imyidagaduro

Bebe Cool yasabye imbabazi abakunzi be

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Bebe Cool yasabye imbabazi abakunzi be

Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi abakunzi be bari baramwanze ku bwo gufasha Perezida Museveni kwiyamamaza mu matora yo kuyobora igihugu.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2016 ni bwo muri Uganda habaye amatora y’umukuru w’igihugu yaje no kwugukanwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Mu kwiyamamaza, Perezida Museveni yakoresheje abahanzi benshi bakunzwe cyane muri iki gihugu barimo na Bebe Cool baririmba indirimbo bise Tubonga Nawe.

Ibi ntibyashimishije abayoboke ba Besigye kugeza n’aho bavuze ko batazongera kwitabira ibitaramo by’aba bahanzi ku buryo bamwe bagenda bihisha ngo batabagirira nabi.

Bebe Cool yatangaje ko yasanze atashobora kubaho muri Uganda arebwa ay’ingwe n’abakunzi be maze ahitamo gusaba imbabazi zo kuba yararirimbye muri Tubonga Nawe.

Uku gusaba imbabazi kwa Bebe Cool ngo azagucisha mu ndirimbo agiye gusohora yitwa Sorry.

Urwango rw’abakunzi ba Bebe Cool batishimiye ko yafashije Museveni kwiyamamaza rwatumye afata umwanzuro wo guhungisha umuryango we uza mu Rwanda, atinya ko bawugirira nabi.

Bebe Cool asabye imbabazi nyuma ya Radio na Weseal bazisabye Dr. Kizza Besigye ubwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza