Kwamamaza

Imyidagaduro

Bamwe mu banya-Kenya barasabira Chris Brown gusubizwa iwabo

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Bamwe mu banya-Kenya barasabira Chris Brown gusubizwa iwabo

Bamwe mu banya-Kenya batangije ubukangurambaga ku rubuga rwa Twitter basaba ko umuririrmbyi Chris Brown yasubizwa iwabo mbere y’igitaramo afite mu mujyi wa Mombasa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Abamusabira gusubizwayo ni abavuga ko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Moi International Airport kuri uyu wa Gatandatu mugitondo yakubise telefone y’umwe mu bagore bari bahari akayimena ubwo yamusabaga kwifotoranya (selfie).

Icyakora amashusho y’amasegonda arindwi yashyizwe kuri Twitter agaragaza Chris Brown asohoka ku kibuga cy’indege ari kumwe n’abandi bantu, umwe mu bagore bari bahari agashaka ko bifotoranya akoresheje telefone, Chris Brown agakomeza akigendera.

Ntaho bigaragara ko iyo telefone yamenwe nkuko biri kuvugwa.

Kuva ubwo hatangijwe icyiswe ‘DepotChrisBrown’ kuri Twitter, ndetse abasaga ibihumbi icumi bari gusaba ko yurizwa indege agasubizwa iwabo.

Bamwe bari kwamagana ubwo bukangurambaga bwo kuri Twitter

Abanya-Kenya muri Nyakanga uyu mwaka nabwo basabye ubuyobozi bwabo gusubizayo umuhanzi Koffi Olomide wari uje kuhakorera igitaramo, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege agakubita umwe mu bakobwa bamufasha.Icyo gihe Koffi yahise yurizwa indege asubizwa iwabo.

Igitaramo cya Chris Brown afatanyije n’umunya-Nigeria Wizkid kiraba mu masaha make ari imbere.

Bamwe kuri Twitter baravuga ko abasaba ko Brown asubiwa iwabo ari abanyeshyari babuze amafaranga yo kukitabira dore ko kwinjira ku muntu umwe ari amashiling ya Kenya 14,000 (hafi ibihumbi ijana by’amanyarwanda) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 30 ku muntu umwe.

IBITEKEREZO

  • aphrodis Yanditse:

    arikose bamusubijeyo niyihangane

  • Emmanuel Yanditse:

    ngo niyiyizire murwanda aho abicanyi bahawe intebe.
    sure Rwanda a heaveny for criminals

  • kizito Yanditse:

    Ntampamvu yokumwurizindege ngwasubiriwabo kandi yasagariwe ashobora kwifotozanya nuwo ashaka or akabyihorera abanyakenya bamukeneye nibo benshi kuruta abatamukeneye.

  • david Yanditse:

    Niyiyizire mu Rwanda tumwakire neza!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza