Asinah arashinja Rider Man gukwirakwiza ihohotera

5

Umuhanzikazi uri kuzamuka mu njyana ya Dancehall mu Rwanda Mukasine Asinah yamaganiye kure amashusho yakoreshejwe mu ndirimbo y’uwahoze ari umukunzi we Riderman avuga ko yigisha ihohotera.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram umuhanzikazi Asinah yagaragaje ko atishimiye amashusho yakoreshejwe mu ndirimbo ya Riderman yitwa G.O.O.M.S aho avuga ko aya mashusho yakoreshejwe mu buryo bwo gukangurira abandi guhohotera abari n’abategarugori.

Yagize ati: “ntabwo byari bikwiye nk’abahanzi kujya dukora video scripts nkaziriya(G.O.O.M.S) by Riderman cyane ko tuziko bikunze kubaho mu gihugu cyacu aho usanga abana bab’akobwa cyangwa abagore bakubitwa bikomeye nabo bita abakunzi cyangwa abagabo babo.”

Asinah ntiyagaragaje kutishimira aya mashusho gusa ahubwo yanatabaje imwe mu miryango na Ministere zifite mu nshingano zazo kurengera umwari n’umutegarugori(MIGEPROF na PROFEMME) ndetse abasaba ko bagira icyo bakora mu maguru mashya ku ndirimbo zifite amashusho akangurira abandi guhohotera umwari n’umutegarugori.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Riderman yavuzeko ko nta hohoterwa riri mu mashusho y’indirimbo G.O.O.M.S abona ahubwo ko ibyo yakoze yashakaga kugaragaza ibintu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi bityo akavuga ko nta gikuba cyacitse kuba amashusho nk’ariya yaba yakoreshejwe.

Yagize ati: “ amashusho ategurwa n’uyatunganya (producer) gusa ibyerekeranye n’amashusho y’iriya ndirimbo nashakaga gutanga ubutumwa bugaragaza ibintu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Riderman yakomeje avuga ko atari we wenyine ukoze amashusho nkariya kuko uretse amashusho yakoreshejwe mu ndirimbo ye hari n’abatanga ubutumwa bakoresheje amashusho agaragaza ibijyanye n’amarozi cyangwa se bamwe bagirira nabi abandi ariko byose bikaba mu buryo bwo kwigisha no gutanga impanuro.

Twabibutsako Asssinah yahoze ari umukunzi wa Riderman nyuma bakaza gutandukana aho Riderman yahise acudika na Agasaro Nadia ubu bamaze no kubana byemewe n’amategeko bakaba banafitanye umwana.

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Rider man Asinah avuga ko yigisha ihohotera ry’abari nabategarugori

Jean Paul MUGEMANYI
Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. abantu dukwiye guhindura imyumvire kbsa nonese ahubwo ko numva byamubabaje yagiye mu nkiko bikoroha.hhhh kuba atagikundana na Riderman nicyo cyamushenguye umutima video zirarengana.

  2. Asna nareke biyubakire urugo rukomere subwambere indirimbo zibobekamo amashusho yerekana ibintu bibaho muri isi,kuba baramubenze ntibivuze kujyenda kumuntu,niyitonda azabona uwe

  3. Asinah narek kugirira ishari uwahora ari umukunzi kko amashusho yrkana uwahivy uwo bubakany kubra amakosa yamukory!ntangoran amashusho yiyi ndirimbo afis

  4. Ahubwo assinah nashakire ahandi kbs ntago aruko bashaka hit kd ibibazo bafitanye ntazajye abizana mukazi

Tanga Igitekerezo