Arthur (Rutura) mu Iserukiramuco ryo gusetsa muri Kenya

Umunyarwenya Nkusi Arthur agiye kwitabira iserukiramuco ryo gusetsa mu gihugu cya kenya aho azaba ari kumwe n’ibindi bihangange mu gusetsa muri Afurika.

Arthur Nkusi ni umwe mu banyarwenya bo mu Rwanda babikora nk’ababigize umwuga ndetse akaba amaze no kwagura imipaka aho agaragara mu bitaramo bitadukanye akorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ku itariki ya 29 Nyakanga Arthur Nkusi azitabira iserukiramuco ryo gusetsa (Laugh Festival) rizabera i Nairobi muri Kenya.

Muri iki gitaramo Arthur azaba ari kumwe n’abandi banyarwenya bo mu karere nka
Salvador wo muri Uganda, Eddie kadi wo muri RDC, Daliso Chapondo, Ndamiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo,Cari Ncube wo muri Zimbabwe, na Churchill wo muri Kenya uzaba yakiriye aba bagenzi be.

Arthur azataramira abanyakenya nyuma y’iminsi mike akoze igitaramo nacyo kizitabirwa n’umurwenya ukomeye wo muri Uganda Anne kansime na Alex Muhangi tariki ya 24 Nyakanga 2016 I Kigali.

Arthur si ubwambere azaba agiye muri Kenya yitabariye igitaramo cyo gusetsa dore ko mu minsi ishize nabwo yari yagiyeyo, bigashimangira umubano mwiza afitanye na bagenzi be mu bihugu bituranye n’u Rwanda dore ko nabo bajya baza mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo