Kwamamaza

Imyidagaduro

Arifuza gukorana na Patient Bizimana byibuze indirimbo imwe

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Arifuza gukorana na Patient Bizimana byibuze indirimbo imwe

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Victor Vainqueur aravuga ko yifuza gukorana indirimbo na Patient Bizimana ngo kuko amubona mo ubahanga bukomeye bikaba byamufasha kuzamura ubuhanzi bwe.

Victor Vainqueur ni umuhanzi uri kuzamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba akorera mu karere ka Muhanga.

Yatangiye gukora umuziki muri uyu mwaka wa 2016 ndetse akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri 3 harimo iyitwa “Ndi mu Mahoro”, “Nta wundi wo kwizera” n’indi amaze gushyira hanze muri uku kwezi k’Ukwakira yise “Warakoze Yesu.”

Umwihariko w’uyu musore ni uko abashaka kuririmba mu buryo busanzwe ndetse akanakora mu njyana ya Hip Hop.

Mu Kiganiro yagiranye na Makuruki.rw yadutangarije ko mu gihe gito amaze atangiye gukora umuziki, abantu bamwakiriye neza ndetse n’ubutumwa atanga bwatangiye kwerera imbuto rubanda.

Yagize ati “Nyuma yo gukora indirimbo 3 , maze kumenyekana cyane cyane mu bice bya hano i Muhanga kandi mbona ari byo bintera imbaraga zo gukora. Ndatumirwa mu nsengero zitandukanye , kandi abantu bamaze gusobanukirwa impano indimo aho basigaye bumva mvanga rap n’izindi njyana.

Akomeza agira ati: Kubera abantu benshi kuri ubu bakeneye ubutumwa buhumuriza imitima yabo bitewe n’ibibazo byugarije isi. Abantu bazumvise bambwira gukomeza gukora cyane kandi bagira amatsiko menshi yo kumva izindi ndirimbo nzakora ntari nasohora.”

Twamubajije uko abona abahanzi bakomeye asanze muri muzika isingiza Imana atubwira ko hari benshi agenda yigiraho ibintu bitandukanye ariko ngo Patient Bizimana we ni agahebuzo ndetse ngo yifuza kuba yakorana indirimbo nawe.

Yagize ati “Muri rusange abahanzi bose bakora Gospel ndabakunda cyane cyane abambanjirije , aha navuga nka Dominic Nick, patient Bizimana, Gabby Kamanzi... Patient afite ubuhanga bwihariye mu gukora indirimbo , haba uburyo aririmba , haba mu butumwa , melody... Mbese ampaye amahirwe nakorana nawe nibura indirimbo imwe.”

N’ubwo avuga ko nta mikoro ahagije yo gutunganya ibihangano bye, Victor avuga ko arajwe ishinga no gutunganya amashusho y’izi ndirimbo ze 3 amaze gukora mu buryo bw’amajwi.

Indirimbo nshya ya Victor yise Warakoze Yesu

Ndi Mumahoro

Nta Wundi wo Kwizera

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza