Kwamamaza

Imyidagaduro

Arashinjwa ibyaha 900 byo gufata abana ku ngufu nyuma yo kwiyita Justin Bieber

Yanditswe

kuya

Arashinjwa ibyaha 900 byo gufata abana ku ngufu nyuma yo kwiyita Justin Bieber

Umugabo wagerageje kwiyitirira umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber abinyujije ku mbugankoranyambaga arashinjwa ibyaha birenga Magana acyenda bishingiye ku gufata abana ku ngufu no kubasambanya.

Uyu mugabo w’imyaka igera kuri 42, CNN ivuga ko yagiye akoresha uburyo butandukanye bw’imbuga nkoranyambaga mu gushukashuka abana b’abakobwa bakiri bato.

Uyu mugabo w’imyaka 42 bivugwa ko mu byaha 931 yakoze, ibigera ku 157 yabikoze mbere ya 2007.

Umuyobozi wa police muri Australia Jon Rouse muri Australia akaba yavuze ko icyaha nkiki ari agahomamunwa, ngo kuko kitagakwiye gukorwa n’umuntu muzima.

Uyu mugabo bivugwa ko yiyitiriye Justin Bieber mu rwego rwo kugira ngo abone uburyo yiyegereza abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16.

Polisi ya Australia yaboneyeho kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abafana ba Justin Bieber kuba maso mu buryo bakoreshamo imbuga nkoranyambaga.

Rouse yagize ati "Kuvuga ko umwana runaka arimo aganira n’ikirangirire binyuze ku mbugankoranyambaga bikeneye ubundi busesenguzi bwihariye.A babyeyi bagomba kwigisha abana babo uburyo bwo kwirinda ibyaha bikorerwa kuri interineti”

Police iratangaza ko yasanze amakuru menshi cyane kuri mudasobwa y’uyu mugabo yiganjemo amafoto yagiye yifotozanya n’abana.

Uyu mugabo afashwe mu gihe Justin Bieber ari mu cyumweru gusoza ibitaramo bye yari amaze iminsi akorera muri Australia.

Mukiza Jean Sauveur

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza