Kansiime yatunguwe n’uko Kigingi yazize amagambo yavugiye mu gitaramo bakoranye I Kigali

3

Umunyarwenya wo muri Uganda Anne Kansiime aravuga ko yababajwe kandi agatungurwa n’uburyo mugezi we Kigingi wo mu Burundi yafashwe agafungwa azira ko yateye urwenya avuga kuri Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza.

Mu mwaka ushize wa 2015 umunyarwenya Kigingi na Anne Kansiime bataramiye abanyarwanda maze umunyarwenya Kigingi anyuzamo atera urwenya avuga kuri Perezida Nkurunziza.

Tariki ya 01 Mata 2016 Kigingi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Burundi azira amagambo yavugiye muri icyo gitaramo ariko nyuma aza kurekurwa.

Ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamukuru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016 I Kigali, Anne Kansiime yavuze ko atari yaramenye ko mugenzi we Kigingi yafunzwe azira amagambo yavuze ubwo yari gukina comedy mu Rwanda ariko avuga ko atari ibintu byiza.

Yagize ati “ Ntabwo nabimenye, ni byo Arthur yari ari kumbwira gusa ntago ari byiza.”

Anne Kansiime yavuze ko mu gihugu cye cya Uganda hari ubwisanzure bwo kuvuga kurusha ibindi bihugu, kuko ngo Perezida Museveni adashobora kumuziza ko yamuvuze kuko nawe ashyigikira imyidagaduro.

Yagize ati “Iyo numvise ibyo mpita nishimira ko ndi umugande. Perezida wacu ntashobora gukora ibyo akunda imyidagaduro cyane.”

Anne Kansiime na Arthur Nkusi bafite igitaramo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016, aho biteguye gusetsa abanyarwanda birusha iby’ubushize nk’uko babitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ARIKO IYINKURU IRANYIBUKIJE WAMWANA WARUFITE IJWI NKIRYA PRESIDENT WURWANDA KO ATAKIDUHA URWENYA BYAGENZEBITE ? YEWE NUWITWAGA ATOME BABAHE ??

Tanga Igitekerezo