Amashusho y’indirimbo The Ben yasize akoranye na Kid Gaju yasohotse

2

Umuhanzi The ben ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho akorera umuziki we yasohoye indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Kid Gaju.

Ni nyuma y’uko aherutse gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party aho yari yatumiwe nk’umuhanzi mukuru muri ibyo birori biba muntangiro zaburi mwaka.

Amwe mu mafoto agize iyi videwo

Nyuma yo gukora igitaramo kitabiriwe n’abantu batari bake byagaragaye ko akunzwe cyane kandi yaranakumbuwe na benshi, niko gukomeza ajya no kuririmbira abatuye mu gihugu cya Uganda ari naho yahuriye na Kid Gaju bagatangira gupanga uko bakorana indirimbo.

Kid gaju uku ni ko agaragara muri videwo

Byaje gukunda bakorana indirimbo bise "Kami" iyi ndirimbo Kid Gaju yakoranye na the ben ikaba yaranakorewe mu gihugu cya Uganda ndetse amashusho yayo kurubu akaba ari hanze buri wese yayibona.


Kid Gaju mu mitoma yuje urukundo

The Ben aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yakoze ibitaramo bitandukanye ndetse byanitabiriwe cyane, asize akoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye harimo nindi ndirimbo yakoranye na Pcson,BullDog,Green P bise Chapion

Kanda hano urebe amashusho ya "Kami" ya The Ben na Kid Gaju

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo