Kwamamaza

Imyidagaduro

Aline Gahongayire ntarageza icyifuzo ku Mana ngo imuhe undi mugabo

Yanditswe

kuya

Aline Gahongayire ntarageza icyifuzo ku Mana ngo imuhe undi mugabo

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yavuze ko kugeza ubu atarageza ku Mana icyifuzo ngo imishumbushe undi mugabo mu gihe Gahima Gaby bari barashakanye batandukanyei.

Ibi akaba yarabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2016, ubwo hatangazwa abazahatanira ibihembo bya Groove Awards 2016.

Aline yavuze ko asanga hari abahanzi bica intege ndetse impano zabo zigapfa ubusa, gusa we akavuga ko atajya acika intege kuko iyo aza kuba yitekerezaho atari no kuba asohoka mu nzu gusa avuga ko ibyo abantu bavuga bidafite agaciro ku muntu Imana yavuzeho kera.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati “Ntabwo bizambuza gukorera Imana, nabana n’umugabo, twatandukana, nabyara ntabyara nagira gute, umugisha mfite ni Imana”.

Aline avuga ko kuva yatandukana n’umugabo yagize ibikomere byinshi ku buryo ataratangira gutekereza undi mugabo kuko hari ibisebe bigikandwa.

Yagize ati “Ntabwo icyo gihe cyari cyagera kuko burya hari ibisebe biba bigikeneye gukandwa ariko igihe kizagera”.

Aline Gahongayire yabyaranye na Gahima umwana ariko aaza kwitaba Imana aho yigeze gutangaza ko urupfu rw’umwana we w’imfura biri mu bintu byamubabaje muri iyi si ya rurema.

Aline nawe yemera ko yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru ku buryo iyo wanditse Aline Gahongayire muri ‘Google” wakirwa n’amakuru atari meza. Gusa ngo ntiyakwinubira itangazamakuru kandi ariwo musozi Imana yamushyizeho.

Ati "Nkina muri filimi Ikigeragezo cy’ubuzima kuva natangira nabonaga ubutumwa bwinshi, hari igihe byancaga intege,ariko aha ngeze umvuge ntumvuge ntacyo bimbwiye ndakomeza ngasenga”

IBITEKEREZO

  • J B Yanditse:

    2560784261716

  • Nyirishema Yanditse:

    Ndabashuje muzina ryayesu naho weho aline ndagusabye komeza ukore ibyawe nahokugwa nibakomeze bavuge bazageza ryari? Buretseko nuwanze kuvugwa yaheze mundayanyina icyangira nkawe mazenange nkavugwa ukareba uburyo mbakorana

  • Cyuma Yanditse:

    Aline nasenge iyo asenga imumpe aze murongore njye nirebera ayo maso ye asa nayo inyana!!

  • Cimpaye Yanditse:

    Plz tek ye mwishakure. Ni icyuma. Iyanjye ni iyi ikurikira

  • chris Yanditse:

    Ariko nkubu uyu kumuvugaho suguta Umwanya kweli!

  • Eric gasana Yanditse:

    Ark gahongayire nawe ararambiranye mu itangazamakuru rya buri musii, kira siku ni aline,jaana na aline,leo ni aline,ahubwo nawe azibere umu reporter

  • madudu Yanditse:

    muraho neza bavandimwe.Aline ntuzigere ucibwa intege n ibyo uhura nabyo Byose nubwo kwihangana bigora .imana ijye igufasha mubibazo.uhura nabyo jye ndakuzi ntunzi ariko uwiteka azaguhoza amarira

  • RUHIRWA Emmanuel Yanditse:

    Aline we ko nshaka umugore nkawe nihoreza amarira. Wanyandikiye kuri Wahtsapp 256777999284 Ubundi ukaba ushubijwe bitakugoye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza