Kwamamaza

Imyidagaduro

Akon, icyamamare muri muzika mu rwego mpuzamahanga ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Akon, icyamamare muri muzika mu rwego mpuzamahanga ategerejwe mu Rwanda

Icyamare Aliaume Damala Badara Akon Thiam uzwi cyane nka Akon mu muziki yamaze kwemeza ko azaza mu Rwanda kuganiriza urubyiruko ruzitabira inama ya Youth Connekt Africa Summit izahuriza mu Rwanda urubyiruko rusaga 2.500 ruturutse ku isi yose.

Abategura iyi nama bamaze kwemezwa ko Akon ari mu byamamare bizayitabira, ni inama izaba kuva tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017.

Akon w’imyaka 44, yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba afite ababyeyi b’abanya-Senegale. Akon ni umuririmbyi akaba n’umuhanzi cyane cyane mu njyana za Rap, ni umwanditsi w’indirimbo ariko ni n’umushoramari ukomeye.

Mu mwaka wa 2014, Akon yatangiye gushora imari mu bikorwa byo gusakaza amashanyarazi muri Afurika hifashishijwe imirasire y’izuba binyuze mu mushinga we yise ‘Akon Lighting Africa’ uzakorera mu bihugu 25 birimo n’u Rwanda.

Akon kimwe n’abandi bantu bakomeye ku isi bazatanga ibiganiro ku rubyiruko ruzitabira iyi nama mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Afurika. Iyi nama kandi izanitabirwa na Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga, abaherwe bazwi barimo Jack Ma n’abandi batandukanye.

Youth Connekt yatangijwe mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na One UN, ni gahunda igamije gukura urubyiruko mu bushomeri binyuze mu gutinyurwa n’ibiganiro bahererwa muri yo.

Youth Connekt ifasha urubyiruko mu bijyanye no kuzamura ubumenyi, guhanga umurimo, kuganira ku iterambere ry’urubyiruko no guhemba urubyiruko rufite imishinga myiza mu rwego rwo kubateza imbere.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

IBITEKEREZO

  • Alpha Yanditse:

    Ariko project ye you guha Africa amashyanyarazi yaheze he?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza