Abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 bamenyekanye

7

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2017 nibwo hamenyekanye abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 kije nyuma yo gushakisha abakobwa 26 baturutse mu ntara 3 n’umujyi wa Kigali.

Mu Burengerazuba ari naho hatangiriye amajonjora y’ibanze hatowe Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine,intara y’Amajyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.

Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique nibo bahagarariye Intara y’Uburasirazuba naho mu Ntara y’Amajyepfo hatowe bane ari bo Urayeneza Hélène, Umutesi Aisha, Umutoniwase Belinda na Kalimpinya Queen.

Umujyi wa Kigali ari wo wasorejwemo amajonjora, hatowe Iradukunda Judith, Ashimwe Fionna, Umutoni Yvonne, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley.

Abakomeje ni Umutoni Pamella, Mukangabo Caroline, Umuhoza Simbi Fanique, Iradukunda Elsa, Umutoniwase Belinda, Umutoni Aisha, Umutoni Trace, Ashimwe Fiona Doreen, Shimwa Guelda, Mukunde Lorette,Kalimpinya Queen, Umutesi Nadia, Patience Urayeneza na Uwase Hirwa Honorine.

Umutoniwase Linda yahise abona amahirwe yo gukomeza mu bakobwa 15 hagendewe ku majwi yahawe n’abamurebaga atambuka imbere y’akanama nkempurampaka binyuze kuri telefone yagize amajwi 5349.

Nubwo abantu batari benshi cyane muri Petit Stade ahebereye iki gikorwa, abari baje bari bafite umurindi aho bagaragaje gushyigikira abahatanaga mu buryo bukomeye, Isimbi Fanique yari ashyigikiwe na Rwarutabura umenyerewe mu gufana Rayons Sport.

Mutesi Jolly usanzwe afite ikamba rya 2016 ntiyahagaragaye ndetse na bamwe mu bisonga bye ntibari bahari uretse Kwizera Peace wabaye igisonga cya mbere cya 2016 , Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane, Uwimana Ariane wabaye miss congeniarity n’abandi batigeze bahabwa ikamba na rimwe.

Muri aba bakobwa 15 babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma ari nabo bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda 2017 n’ibisonga bye.

Aba bakobwa 15 bazerekeza mu mwiherero uzabera i Nyamata mu karere ka Bugesera, kuwa 12 bakazahava kuwa 25 ari nabwo hazamenyekana nyampinga w’u Rwanda 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

Tanga Igitekerezo