Kwamamaza

Imyidagaduro

Abahanzi n’abanyamakuru ba gospel nyarwanda barahatanira ibihembo bikomeye muri East Africa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abahanzi n’abanyamakuru ba gospel nyarwanda barahatanira ibihembo bikomeye muri East Africa

Ku nshuro ya mbere abahanzi b’abanyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya gikirisitu, batoranyijwe mu bazahatanira ibihembo bya East Africa Gospel Awards.

Ibihembo bya East Africa Gospel Awards bitegurirwa muri Kenya, bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka mwa 2015 mu rwego rwo gushyigikira abanyempano batandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri iyi nshuro, ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo hashyizwemo n’abanyarwanda, akaba ari na bwo bwa mbere abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana bahataniye ibihembo byo hanze y’u Rwanda.

Mu mazina ari kuri uru rutonde harimo n’abanyamakuru bakora ibiganiro by’iyobokamana ndetse n’abahanzi basanzwe bazwi muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana dore ko bamwe bari baherutse guhabwa ibihembo muri Groove Awards 2016.

Mu baherutse guhembwa bagarutsemo twavuga nk’ikiganiro Magic Gospel Mix gikorwa na Nicodem Nzahoyankuye, Ikiganiro cyo kuri televiziyo (Royal TV) cya Power Of Praise, Gaby Kamanzi wahawe igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza (indirimbo yitwa arankunda) abandi na bo bakaba bafite ibigwi bitandukanye.

Icyiciro cy’imideli na cyo ni ubwa mbere kigiye muri ibi ibihembo ndetse mu Rwanda kikaba kitari kimenyerewe n’ubwo hari abanyarwanda batoranijwe mu bazahatana.

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye n’umwe mu bahatana ari we Nicodem
Nzahoyankuye ukora ikiganiro cyitwa Magic Gospel Show kuri Magic FM yatubwiye ko yatunguwe no kumva ko ari mu bahatanira ibi bihembo kuko ari bwo bwa mbere yari anabyumvise, gusa ngo ni irushanwa rikomeye muri Kenya

Yagize ati “ni ubwa mbere nari mbyumvise, nta muntu wigeze ampamagara ubikoramo ngo agire icyo abimbwiraho nabibwiwe n’inshuti zange, Dj Spin we asanzwe abazi yambwiye ko ari ibihembo bikomeye cyane kurusha na Groove Awards ya hano mu Rwanda.”

Nicodem yaboneyeho asaba abanyarwanda bose kuzabashyigikira bakabatora bityo bakazabasha kwegukana ibyo bihembo.

Aba banyarwanda bahanganye n’abandi bahanzi bakomeye bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nka Bahati wo muri Kenya na Judith Babirye wo muri Uganda.

Gutora bikorerwa ku rubugwa rwa Interineti rwa East Africa Awards.

Abahatanira ibi bihembo bari mu byiciro bigera kuri 25 ariko abanyarwanda bakaba bari mu byiciro 11 bikurikira.

Indirimbo y’Umwaka: Wastahili ya Tonzi
Utunganya indirimbo y’amashusho: Papa Emile
Umuhanzikazi w’Umwaka: Gaby Kamanzi na Tonzi
Umuhanzi w’umugabo: Israel Mbonyi na Kim
Uvanga imiziki w’umwaka(DJ): DJ Spin
Ikiganiro cyo kuri radio cy’umwaka: Magic Gospel Mix cyo kuri Magic FM na Himbaza Show cyo kuri City Radio
Ikiganiro cyo kuri Televiziyo cy’umwaka: Power if Praise cyo kuri Royal TV
Itsinda ry’umwaka: Voice of Grace na Africa Gospel Singers
Umunyamidelikazi w’umwaka: Happy Umurerwa
Umunyamideli w’umugabo w’umwaka: Moses Moshion
Umudeli w’umwaka: Robbin and Shief

IBITEKEREZO

  • MUHIRE Yanditse:

    Vraiment ni byiza cyane biratuma abantu Dukora Gospel dushyiramo Agatege.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza