Kwamamaza

Imyidagaduro

Abahanzi bakomeje kwegurira PGGSS8 Bruce Melody

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Abahanzi bakomeje kwegurira PGGSS8 Bruce Melody

Mu gihe habura umunsi umwe ngo tumenye uwegukana irushanywa riruta ayandi mu myidagaduro, Primus Guma Guma ku nshuro ya 8, abahanzi bakomeje kugaragaza ko impano yivugira ko niba iri rushanwa rihabwa uwakoze neza kurusha abandi ko iri rushanwa rikwiye Bruce Melody.

Mu kiganiro Makuruki yagiranye na bamwe mu bahanzi cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop, bagaragaje ko umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Bruce Melody akwiye guhabwa PGGSS8 kuko yabikoreye yaba mu ma road shows yabaye no kuba yaragaragarije impano abanyarwanda.

Umuraperi uri kuzamuka neza muri iyi njyana ya HipHop, Mukadaff yemeza ko nta gihindutse iri rushanwa rigomba kwegukanwa na Melody ati, “Ndaha amahirwe Bruce Melody nkurikije uburyo yitwaye muri road shows zumaze kuba.”

Uretse Mukadaff uvuga ko ikwiye Bruce Melody, undi muraperi uri no muri iyi Guma Guma avuga ko mubo bahanganye batatu barimo na Bruce Melody.

Khalifan ati, “Primus Guma Guma Super Star iri hagati yanjye, Bruce Melody cyangwa Christopher”

N’ubwo Bruce Melody ahabwa amahirwe yo kwegukana iyi PGGSS8 n’abakunda umuziki, ubwoba ni bwose ku bahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani (Uncle Austin, Queen Cha, Mico The Best,Khalfan,Just Family,Jay C,Christopher, Bruce Melody, Active na Young Grace) kuko hashobora kubaho gutungurana dore ko imitangire y’ibihembo yahindutse, aho kuri iyi nshuro ibihembo biri mu byiciro 2, aho icyiciro cya mbere umuhanzi uzacyegukana agomba kuba yatowe n’akanama Nkemurampaka 100% ahabwe miliyoni 20 mu gihe uzegukana icyiciro cya 2 asabwa kuba yatowe n’abaturage bakoresheje umufuniko wa Primus, uyu akaba azahabwa miliyoni 15

Dore uko ibihembo bizatangwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ubwo irushanwa rizaba ribona nyiraryo.

Uwa mbere watowe n’Akanama nkemurampaka: miliyoni 20
Uwa towe n’abaturage azahembwa : miliyoni 15
Uwa kabiri : miliyoni 4.5
Uwa gatatu: miliyoni 4
Uwa kane: muliyoni 3.5
Uwa gatanu: miliyoni 3

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza