Abahanzi bagiye guhigura umuhigo wari warabananiye

3

Nyuma y’aho abahanzi bitabiriye itorero Indatabigwi bahigiye ko bagiye gukora filime, yigisha abanyarwanda umuco wa kera n’uburyo wagiye wangizwa n’imico y’ahandi ariko ntibabikore, ubu iyi filime igiye gutangira gukinwa ku buryo izamurikwa ku munsi w’umuganura .

Iyi Filime yiswe “Mu Cyeragati” igitekerezo cyayo cyaje ubwo abahanzi bitabiriye itorero ry’Indatabigwi ryabaye muri 2015, bahize umuhigo wo gukora filime, ikaba igamije kwerekana uko umuco nyarwanda wataye umwimere, ukabura epfo na ruguru (Mu Cyeragati).

Umunyamabanga w’Urugaga rwa Sinema nyarwanda Harerimana Ahmed yatangarije Makuruki.rw ko iyi filime yatinze gukinwa kubera ikibazo cy’amikoro gusa ubu ngo yarabonetse ndetse gukina bigomba gutangira muri uku kwezi kwa Nyakanga ndetse ikazerekanwa ku munsi w’umuganura

Yagize ati “ habaye igikorwa cyo gushaka abakinnyi baremezwa, hakurikiraho gushaka ubushobozi bwo gukora iyi filime kuko ubwa federation ntibwari buhagije, uyu munsi tuvugana ubushobozi bwose bwo gukora iyo flime bwarabonetse, ubu ababishinzwe bari gutegura uburyo izakinwa ku buryo bitaranze amatariki 10 ya Nyakanga izatangira gukinwa ndetse ku munsi w’umuganura tukazagira icyo twereka abanyarwanda.”

N’ubwo igihe kiri hagati yo gutangira gufata amashusho ndetse n’igihe umuganura uzabera ari gito ugeraranije n’akazi kari mu gukina iyi filim, Ahmed avuga ko babitekerejeho kuko bazajya bafata amashusho ari nako hari abandi bahita bayatunganya.

Yagize ati “ kubera ko dukora nk’ikipe kandi twatoranyije abatechicien ba mbere mu gihugu kandi benshi , kugirango igikorwa cyihute ni uko twazajya dufata amashusho nabo bayatunganya (editing) atari ugutegereza ngo bikorwe gufata amashusho byarangiye.”

Biteganijwe ko iyi filime izakinirwa mu Ntara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo kuko ngo ari ho basanze hafite imiterere ijyanye n’ibyo bari bakeneye.

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi batandukanye basanzwe bamenyerewe muri filime nyarwanda nka Marie France uzwi nka Sonia, Niyitegeka Gracien uzwi nka Sekaganda, Safina Kirenga uzaba akina ari Nyiransibura, Umuhanzikazi Mariya Yohana uzaba ari umugabekazi n’abandi benshi.

Iyi filime mukeragati izatwara ingengo y’imari ya miliyoni 27, ariko abakinnyi bakazakina nta gihembo bategereje kuko n’ubundi ari umuhigo wabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Andika Igitekerezo Hano nifuzaga niba bishoboka komwampa rore murakoze 0728222077

  2. Mana we nyitegerezanyije yombi
    Kandi icyo gitekerezo ndagishyigikiye. Dore babidusezeranyije kare bazagerageze bayitunganye neza tuzayibone uko tuyiiteze....

Tanga Igitekerezo