Abahanzi bagiye bihanurira urupfu, nyuma y’iminsi mike bagapfa

14

Abahanzi bamwe babita abahanuzi, abandi bakabita abanyabwenge. Akenshi babihera ku bintu bamwe mu bahanzi bagiye bavuga, nyuma bikaba. Hari n’ibyo bagiye bivugaho, nyuma bikaba harimo n’urupfu.

Uyu munsi twabahitiyemo urutonde rwabahanzi batanu bapfuye barabanje kuvuga ku iherezo ry’ubuzima bwabo.

Bob Marley.

Bob Marley

Robert Nesta Marley uzwi cyane nka Bob Marley, ni umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Reggae ku isi na cyane ko afatwa nk’Umwami w’iyi njyana.

Uyu mugabo wavutse ku itariki 06 Gashyantare 1945, avukira mu gihugu cya Jamaica . Ni umwe mu bantu bari bazwiho ubuhanga bwo kureba kure, ibi bizwi nk’ubuhanuzi ndetse benshi bakanabyemeza bashingiye kuri zimwe mu ndirimbo yagiye asohora.

Bob Marley azwiho kuba yarigeze kubwira inshuti ze ko azapfa afite imyaka mirongo itatu n’itandatu. Inshuti ze zimubajije impamvu azapfa ifite iyo myaka yabasubija ati“ Na Yezu ubwe yabayeho imyaka 36”.

Bidatinze koko ku itariki 11 Werurwe 1981 ni bwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yabaye kimomo azize indwara ya kanseri (cancer) nkuko abaganga babitangaje, nubwo hari nabavuga ko urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwabigizemo uruhare.

Jimi Hendrix:

Mu wi1965 imyaka ibiri mbere yuko ashyira hanze Album ye yitwaga (Are you experienced) , Uyu mu hanzi wari uzwi cyane mu njyana ya Rock dore ko yari n’ umuhanga mu gucuranga gitari, yabwiye uwari ugiye kumubera Producer we wahazaza witwaga Ed Chaplin ko ashaka gukora indirimbo iyo ndirimbo ikaba yari The Ballad of Jimi. Iyi ndirimbo ikaba yararangizwaga na magambo akurirkira:

“Byinshi byo azagerageza kuko yari aziko azapfa.
None ubu Jimi yagiye ariko ntari wenyine roho ye cyangwa ibyo ya koze biracyahari.”

Nyuma y’imyaka itanu avuze ibi , yarapfuye nkuko yabivuze ubwo hari ku itariki 18,Nzeri 1970.

Tupac Omar Shakur

Tupac Omar Shakur

Habura amezi abiri ngo uyu muhanzi araswe , yari yarasohoye indirimbo afatanyije na mugenzi we witwaga Richie Rich aho mu magambo yagiye agarukwaho n’uyu muhanzi yagize ati: “Narashwe ndetse ndanicwa kandi nshobora no kubabwira uko byagenze ijambo ku rindi “

Bisa nk’aho yari yiteguye gupfa, kuko ntibyatinze koko nyuma y’amezi abiri gusa iyo ndirimbo isohotse , Tupac Shakur ubwo yarari mu modoka mu mujyi wa Las Vegas yararashwe binamuviramo urupfu.

Sibyo gusa kuko hari n’ubundi yigeze gutanga ikiganiro (Interview) hamwe n’umunyamakuru witwaga Benjamin Svetkey waje ku mubaza aho abona ubuzima bwe mu myaka cumi ni tanu iri mbere. Tupac Shakur yasubije mu magambo y’icyongereza agira ati: "Amahirwe menshi ni mu irimbi.

Proof

Proof

Proof na we ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana Rapp wari uzwiho kugira ubucuti bwihariye n’umuhanzi w’icyamamare Eminem. Na we yaje kuririmba indirimbo ifitemo agace kagira kati : " Ndi mu kabyiniro kubwo guhangana muzanahanyicira”

Urupfu rw’uyu musore si we wenyine waruvuzeho kuko n’inshuti ye magara Eminem yarugarutseho mu mashusho y’indirimbo Like toy Like a soldier.

Jack Wilson.

Jack Wilson

Ku mwanya wanyuma turahasanga umuhanzi w’injyana ya R&B uzwi ku izina rya Jack Wilson , wamenyakanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye , ariko uyu munsi turagaruka ku ndirimbo ye izwi ku izina Lonely Teardrops.

Ubwo hari muri Nzeli ku itariki 29 mu 1975, yakoze igitaramo agiye kuririmba indirimbo twavuze haruguru (Lonely Teardrops) mugihe yatangiraga kuririmba, yatangije aya magambo : “Umutima wanjye uraririra mu” ..akibivuga yikubise hasi ajya muri koma, aho yamazemo hafi imyaka icyenda , avamo yitaba Imana mu 1984.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. Niba aruko bigenda reka tube twifurije ibiruhuko bidashira Uncle Augustin.....( Ndagukunda nzapfa ejo)

  2. Andika Igitekerezo Hanohari nundi waririmbye ngo muzatugaye gutinda ark ntimuzatugaye guhera ahita acaho

  3. Karim jon yararirimbye ngo rupfuwe wogapfa we wandekeye ubuzima, haciye iminsimike nawe aba arapfuye

  4. na Karimu john yaririmbye ngo yewe warupfuwe wandekeye ubuzima ruranga inkora maraso zirarumushyira da

  5. Na philemo niyomugabo yaririmbye ngo mama nzagusanga aheza ho mu ijuru.ubundi arongera ati munsabire ntazasigara ubwo aba aciyeho da

  6. Brenda Fassie nawe yararirimbye ngo soon very soon we are going to see the king

  7. 1 | 2

Tanga Igitekerezo