Kwamamaza

Imyidagaduro

Abahanzi babarizwa muri Kina Music bose bikuye muri Salax Awards

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abahanzi babarizwa muri Kina Music bose  bikuye muri Salax Awards

Inzu itunganya umuziki ya Kina Music yafashe umwanzuro wo gukura abahanzi bayo bari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 ku cyo bise impamvu zihariye.

Aya makuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2016 ku rubuga rwa instagram rw’umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement.

Ishimwe Clement ntiyatangaje impamvu nyamukuru yatumye abahanzi babarizwa mu Kina Music bose basezeye muri Salax Awards 7 gusa yavuze ko ari impamvu z’umwihariko.

Yagize ati “Kubw’impamvu zihariye, Kina Music yafashe umwanzuro wo kutitabira Salax awards edition ya 7. Tuboneyeho umwanya wo gushimira abategura iki gikorwa kigamije guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’itangazamakuru ryahaye agaciro akazi twakoze.

Abahanzi ba Kina Music bari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 ni Knowless wari mu cyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza , indirimbo ifite amashusho meza (Ko Nashize) n’Indirimbo y’amajwi nziza (Teamo).

Itsinda Dream Boys naryo ryahatanga nk’itsinda ry’abahanzi ryitwaye neza, ndetse n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza (70), by’umwihariko Producer Clement nawe akaba yari mu cyiciro cy’abatunganya imiziki mu buryo bw’amajwi.

Kuva Ikirezi Group bategura iri rushanwa batangaza ko hagiye kuba Salax Awards ya 7 bamwe mu bahanzi batangiye kwikuramo urusorongo, abo ni nka Teta Diana, King James, na Christopher wahoze muri Kina Music.

Ubuyobozi bw’Ikirezi Group bwahise butangaza ko bugiye kwicarana n’abahanzi bakumvikana, nyuma bagatangaza urundi rutonde rushya rw’abahanzi bazahatana ndetse no gutora bigahita bitangira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza