Kwamamaza

Imyidagaduro

Bihoyiki watangiye kuririmba ahembwa ibivȗuzo ngo leta nigoboke abahanzi bakanyujijeho

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Bihoyiki watangiye kuririmba ahembwa ibivȗuzo ngo leta nigoboke abahanzi bakanyujijeho

Bamwe mu bahanzi baririmbye indirimbo twita Karahanyuze, basaba ko Minisiteri ishinzwe urubyiruko yagira uruhari mu kugarura umuziki w’umwimerere nabo bakisanga ku isoko kuko ngo ibyo abubu bari guhimba ari iby’akanya gato mu gihe bo bahangaga batahimbaga.

Mu kiganiro umwe mu bagacishijeho mu myaka itambutse, Bihoyiki Deo uzwi cyane ku ndirimbo “Akabura ntikabone” yagiranye na Radio10 yavuze ko imwe mu mpamvu ituma abantu bahangaga kera batakibikora ahanini bishingiye ku ibura ry’ibikoresho bigezweho bashobora kwifashisha.

Ati, “Nka njye nakoreshaga gitari, piano, inanga, Solo… ariko ubu sinabyigondera ariyo mpamvu ntakibishyize imbere cyane”

Akomeza avuga ko umuziki w’ubu utandukanye cyane n’uwa cyera kuko cyera wari umwe usigara mu ntekerezo z’abawumva bitandukanye n’iby’ubu ngo usanga urubyiruko rwiririmbira urukundo.

Ati “cyera twarahangaga ntitwahimbaga, twacurangaga abantu bakizihirwa kuko habaga harimo ibyuma bike abantu bumva ijwi ry’umwimerere ariko ubu baravangavanga bagashyiramo ibyuma byinshi abantu bagahugira gutwarwa n’injyana ntibahe agaciro ubutumwa”

Bihoyiki watangiye umuziki baririmbira imvuzo (amasaka babeteza urwagwa ngo rushye) avuga ko kera bataririmbaga bagamije gukuramo amafaranga ko byari impano gusa no gukunda ibyo ukora ati, “Twe dutangira umuziki ntitwakoreraga amafaranga twaririmbiraga abasaza bakaduha ibivȗuzo tukizihirwa kandi aho turiririmbye nabi bakadukosora”

Yavuzeko kandi kuba abahanzi b’indirimbo za karahanyuze bagenda bakibagirana leta ibigiramo uruhari ariko ko ishatse kubagarura yagura ibikoresho kuko abenshi usanga barabuze ubushobozi bwo kubyigondera ati, “Nk’ubu ubushobozi bwo kuba twagura ibikoresho ntabwo dufite, ariko Leta ibiguze umuntu yashaka gukora igitaramo bakabimutiza n’ubwo bamusaba kugira amafaranga make asiga ariko umuziki w’umwimerere ntukendere burundu.”

Bihoyiki Deo wamenyekanye cyane mu ndirimbo Akabura ntikaboneke, kuri ubu ni umwarimu mu mashuri y’incuke (Gardienne) avuga ko yahisemo guha agaciro uburezi kuko yabonaga ko agomba kugira uruhari mu kurerera u Rwanda kuko nawe yarezwe gusa ko abonye ibikoresho yagaruka mu muziki kuko inganzo ye ntaho yagiye agishoboye guhanga bitari uguhimba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza