Abahanzi Charly na Nina basezeye muri Guma Guma 2017

4

Abahanzi bagize itsinda Charly na Niba bamaze gutangaza ko basezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma rizaba uyu mwaka.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Decent Entertainemnt ari nayo ireberera abo bahanzi bwandikiye EAP itegura amarushanwa ya Guma Guma, bwagaragaje ko ku matariki iryo rushanwa rizaberaho, hari ibindi bikorwa by’umuziki bazaba barimo.

Bwashimiye ababatoranyije kujya muri iryo rushanwa, ariko buvuga ko iyo mishinga bazaba barimo yari yaramaze gupangwa mbere.

Umuhanzi uvuye muri Primus Guma Guma Superstar asimbuzwa uwo bari bakurikiranye mu itsinda.Charly na Nina bari bakurikiwe na Queen Cha.

Abahanzi bari batoranyijwe mu bazitabira Primus Guma Guma uyu mwaka ni: Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Charly na Nina bamaze gusezera.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwandikiye EAP itegura Guma Guma

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo