Abahanga babiri muri Jazz bahuriye mugitaramo cya ‘Kigali Jazz Junction’

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 5 kanama 2016 habaye igitaramo cya ‘Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Serena Hotel kikaba cyabimburiye uruhererekane rw’ibitaramo byo muri ubu bwoko[mu cyiciro cya kabiri] bigiye kujya biba buri kwezi kugeza muri Kanama 2017.

Abahanzi baririmbye bagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba by’umwimerere mu njyana ya Jazz. Igitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro gisozwa saa tanu, Ben Ngabo Kipeti ni we wabanje kuririmba afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi bagize Neptunez Band.

Yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ye ndetse no gucuranga, Kipeti yaririmbye mu gihe kigera ku isaha irengaho iminota mike ari nako abafana banyuzwe n’uburyo yabashimishije bakabimwereka bakoma amashyi y’urufaya.

Ben Kipeti uvuga ko amaze imyaka irenga 25 akora umuziki wa Jazz ivanzemo Ikinyarwanda niIkinyafurika (Afro-Jazz) yaririmbye ‘Lyangombe’, ‘Mama Ndare’, ‘Agasamusamu’, ‘Sogokuru’ , ‘Zana inzoga nzane iyindi’, ‘Ingendo y’abeza’ n’izindi. Izi ndirimbo yazicuranze mu buryo bwa Jazz ari na byo byatumaga ziryohera amatwi y’abari baje kwihera ijisho kurushaho.

Hope Irakoze umwe mu bahanzi bafite ubuhanga buhanitse mu kuririmba by’umwimerere akaba yaranegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 ni we wasoje igitaramo mu ndirimbo ziganjemo iza Steve Wonder zihinduye mu ruvange rwa Jazz, Slow na RnB. Yaririmbye “All In Love Is Fair”, “Knocks Me Off My Feet”, “Isn’t She Lovely” n’izindi. Yanacuranze mu buryo bwa Jazz indirimbo “Shake Yo Bam Bam” ya Sauti Sol yanaririmbye indirimbo ze bwite nka “Mariya” na “Vimba Vimba”benshi barishima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo