AY, umuraperi ukomeye muri Tanzania yambitse impeta ya fiançailles Umunyarwandakazi (Amafoto)

1

AY yambitse impeta ya fiançailles Remy

Umuraperi ukomeye muri Tanzania Ambwene Yessayah uzwi nka AY yamaze kwambika impeta ya fiançailles umukobwa w’umunyarwandakazi bitegura kurushingana.

Kuri uyu wa Kane nibwo AY yambitse impeta umukunzi we, umunyarwandakazi Remy nyuma y’imyaka icyenda bakundana mu ibanga.

Ikinyamakuru Bongo5 cyandikirwa muri Tanzania cyanditse ko bwa mbere AY yagaragaje mu ruhame urukundo rwabo bombi mu Ukuboza umwaka ushize ubwo Remy yari yagize isabukuru ye y’amavuko.

AY yambika impeta y’urukundo umukunzi we

Uyu muhanzi yatangaje ko nawe afite inkomoko mu Rwanda kuko mama we ngo ariho avuka, ndetse ngo ni na mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira.

AY azwi mu ndirimbo nka Zigo yakoranye na Diamond, Machoni kama Watu, More n More, Sijaribu n’izindi. Aherutse kandi gusubiranamo indirimbo ’Just Dance’ n’umuhanzi nyarwanda Buravan.


AY, Remy n’inshuti zabo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo