2Face Idibia yanyomoje ibyavuzwe n’abamutumiye mu gitaramo i Kigali

Umuhanzi wo muri Nigeria 2Baba uzwi nka 2Face Idibia yavuze ko kugeza ubu nta muhanzi w’Umunyarwanda n’umwe azi, mugihe abateguye iki gitaramo baherutse kuvuga ko yifuje gukorana igitaramo na Urban Boys.

2Baba yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Nzeli 2016 akaba ari bukore igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Serena Hotel.

Mu kumenyekanisha iki gitaramo, Umuyobozi wa Kigali Entertainment Promoters Belinda Murerwa, yavuze ko 2Baba yabasabye ko mu bahanzi nyarwanda bazafatanya nawe muri iki gitaramo hatagomba kuburamo itsinda Urban Boys.

N’ubwo Murerwa Belinda yari yemeje ko 2Baba yifuza ko azafatanya na Urban Boys mu gitaramo, mu kiganiro n’abanyamakuru 2Baba yabajijwe niba hari umuhanzi nyarwanda n’umwe yaba azi maze avuga ko nta n’umwe azi.

Yagize ati “Mvugishije ukuri nta muhanzi wo mu Rwanda naba nzi gusa ndifuza guhura nabo tukaganira tukaba twashaka uko dukorana indirimbo.”

Belinda ntiyabashije gutanga ibisobanuro ku byo yatangaje aho yagaragazaga ko 2Baba akunda itsinda rya Urban Boys.

2Baba yavuze ko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba azimo abahanzi nka Diamond Platinamuz, Ali Kiba, Nameless, Sauti Sol baherutse gukorana indirimbo, Vanessa Mdee n’abandi.

Aba Urban Boys Belinda yari yavuze ko bashakwa na 2Baba ntibagaragra mu gitaramo hamwe na Tom Close kuko hari ibyo abateguye igitaramo batabashije kuzuza.

Biteganjiwe ko ku munsi w’ejo 2Baba azagira umwanya wo guhura n’abahanzi nyarwanda batandukanye bakaganira byanashoboka akagira abo akorana nabo imishinga y’indirimbo.

2Baba agiye gutaramira I Kigali nyuma y’icyumweru kimwe itsinda ryo muri Kenya rya Sauti Sol rikoze igitaramo cyo kumurika Albumm yabo bise “live and Die In Africa”.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo