2Face Idibia yahuriye n’uruva gusenya i Kigali (Amafoto)

2

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye igitaramo cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nijeriya 2Face Idibia, igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake cyane bategeze no kuri 30.

Iki gitaramo cyari giteganijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko saa tatu z’ijoro zageze ahari kubera igitaramo hari abanyamakuru , abakozi ba hoteli n’abashinzwe gutegura iki gitaramo gusa.

Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro nibwo 2Face yageze ku rubyiniro asuhuza abari muri icyo gitaramo bose umukono ku mukono nta n’umwe asize dore ko bari bake.

2Face yavuze ko yishimiye abafana baje kumureba n’ubwo bari bake maze abaririmbira indirimbo nke zirimo My African Queen ubundi ahita agenda. Ku rubyiniro yahamaze iminota itarenze 30 ku rubyiniro.

Byatunguye benshi bari bahari kuko bakekaga ko ashobora kuririmba igihe kinini.

2Face wageze i Kigali mu rukerera rwo kuwa Gatanu, igitaramo cye cyabanje kuvugwaho byinshi dore ko ku ikubitiro Urban Boys na Tom Close bagombaga kumufasha kuririmba muri icyo gitaramo bakuyemo akabo karenge bavuga ko batahawe agaciro n’abagiteguye.

Iki gitaramo kandi bigaragara ko kitamamajwe ku rwego ibind bitaramo bizitabirwa n’abahanzi bakomeye byamamazwaho, kuko gisa n’icyatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo kikavugwa ari uko bamwe mu bahanzi batangiye kuvuga ko batazakitabira.


Imyanya myinshi yari yambaye ubusa

Buri muntu witabiriye igitaramo yakoze mu ntoki za 2Face

Yaririmbye iminota itarenze 30 ahita yigendera

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo