Kwamamaza

Imyidagaduro

2 Face Idibia aricuza kuba yarabyaranye n’abagore benshi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
2 Face Idibia aricuza kuba yarabyaranye n’abagore benshi

Umuhanzi wo muri Nijeriya 2 Baba wamenyekanye nka 2 Face Idibia yatangaje ko yicuza impamvu abana be batavuka ku mugore umwe.

Innocent Ujah Idibia wiyita 2 Baba yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa African Queen, atunganya imiziki ndetse akaba ari na rwiyemezamirimo.

Uyu mugabo yavuzweho cyane kugira abagore benshi, ndetse kugeza ubu afite abana bagera kuri barindwi. Bane muri bo bavuka ku bagore batandukanye.

2 Baba aherutse gutangaza ko yicuza impamvu yabyaye abana benshi ku bagore batandukanye ndetse ko atazongera kubikora.

Yagize ati “Birakomeye kubivugaho ariko mu by’ukuri iyo nsubije amaso inyuma nkisuzuma, ndicuza cyane. Iyo abana banjye baba bavuka ku mugore umwe, nkunda abana banjye ariko ntacyo nakora ngo mbihindure, narahindutse mfite umugore umwe wita ku bana banjye.”

2 Baba yongeyeho ko nubwo yicuza kuba yarabyaranye n’abagore benshi bitamubuza kubitaho abaha ibyo bakeneye byose ndetse akanabigisha ikinyabupfura afatanyije na ba nyina.

Annie Macauley niwe mugore wa 2 Baba wemewe n’amategeko bakoreye ubukwe i Dubai muri Werurwe 2013.

Ubwo yazaga gukorera igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka, mu kiganiro n’abanyamakuru nabwo 2 Baba yabajijwe ku kibazo cyo kugira abagore benshi abihakana yivuye inyuma.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza