Zimwe mu nganda zikora suruduwiri zahawe integuza

2

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB, kiratangaza ko nta mbabazi kizagirira uruganda ruzageza mu kwezi kwa Nyakanga 2016 rugipfunyika inzoga za Gin (Suruduwiri) mu macupa ya palasitike. Gusa ngo inzoga zo zizaba zasohotse mu ruganda mbere y’uko kwezi ngo zizakomeza zicuruzwe kugeza zirangiye.

Mu mwaka ushize wa 2015 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge cyategetse ko ba nyir’inganda z’inzoga zizwi nka suruduwili bagomba kuzipfunyika mu macupa y’ibirahure kuko byagaragaraye ko aya palasitike agira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Mu nganda 19 zakoraga izo nzoga, 14 zamaze gufunga imiryango hasigara 5 na zo zari zahawe igihe ntarengwa cy’ukwezi kwa Kamena 2016.

Umuyobozi muri RSB ushinzwe ireme Phillipe Nzayire yatangarije Makuruki.rw ko izi nganda zikora inzoga zizwi nka suruduwiri zitari zujuje ibisabwa ngo zikore zo zamaze gufunga, ariko ngo n’izikiri gukora kugeza ubu niziba zitarakora ibyo zasabwe zigomba guhita zifungirwa nta yandi mananiza.

Yagize ati “ Ukwezi kwa gatandatu ni ko twari twabahaye ko bazava mu gukoresha amacupa ya palasitike bakajya mu macupa ameneka, ubwo abazaba batarabikora bazafungirwa.”

Ku rundi ruhande umuyobozi ushinzwe Ireme muri RSB Phillipe Nzayire avuga ko igihe ntarengwa cy’ukwezi kwa Kamena 2016 kitareba inzoga zibaza ziri ku isoko ahubwo zo ngo zizakomeza gucuruzwa kugeza igihe zishiriye.

Yagize ati“Iziri ku masoko z’abo bantu n’ubundi zizaba zikemerewe keretse mu nganda ni ho hazafungwa.”

Kuba izi nzoga ziba ziri ku isoko zizakomeza kwemererwa gucuruzwa ndetse hakaba nta gihe ntarengwa zizaba zakuriweho, biri mu byatuma ubucuruzi bwa magendu byiyongera ariko RSB yo ivuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga.

Kugeza ubu inganda zisigaye hari zimwe zatangiye gupfunyika mu macupa ameneka hakaba hari n’urugipfumyika mu macupa ya plasitike n’ameneka.

Izi nzoga za suruduwiri zakunze kunyobwa n’abantu benshi cyane cyane abafite amikoro make dore ko ngo zihendutse kandi zikaba zizwiho kugira ubukana kuburyo hari n’abazinywa zikabagiraho ingaruka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo