Urujijo ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateje RSSB igihombo cy’amamiliyoni

4

Jonathan Gatera, Umuyobozi wa RSSB (ibumoso) na Dr Gakwaya Innocent umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RSSB

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, buravuga ko bwagiye bugwa mu bihombo bitandukanye bitewe n’ibyo bita imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabategetse gufunga farumasi zayo zose ndetse no kudakoresha laburatwari ihagaze miliyoni 600 bari bamaze kuzuza, gusa ntibasonakiwe kuko ibyo bategetswe bitagaragaye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri.

RSSB iri mu bigo bya leta bikunze kugaragaraho gucanga umutungo nabi ndetse buri mwaka abayobozi bacyo bagaraga imbere y’abadepite ba komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta PAC, bisonabura ku bihombo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta.

Ubwo b’isobanuraga ku bihombo byagaragaye muri iki kigo mu mwaka wa 2015/2016 abadepite bashatse kumenya aho RSSB igeze ikemura ikibazo cya laburatwari imaze imyaka ine yuzuye ariko ikaba itarigeze ikora n’umunsi n’umwe kandi yaratwaye akayabo.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RSSB Dr Innocent Gakwaya yavuze ko icyatumye iyi laboratwre itabasha gukoreshwa ariko uko hari umuminisitiri (yirinze gutangaza amazina ye) waje akababwira ko inama y’abaminisitiri yemeje ko RSSB idafite ububasha bwo kugira Laboratwari, nyamara barebye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri bawuburamo ndetse banditse basaba ko bawuhabwa nabwo ntibasubizwa.

Yagize ati “Umuminisitiri (simvuze uwo ari we) yaraje atumiza abakozi abashyira muri auditorium aravuga ati ntimuyifungure (laboratoire) ibyuma birahari byose byose…ese biturutse hehe? Ati biturutse muri cabinet, turebye mu myanzuro turabibura kugeza igihe batubwiriye bati hari igihe bavuga ibintu ntibitangazwe ariko bikemezwa ko byavuzwe.”

Yunzemo ati “sinzi umuntu wambwiye kwandika nsaba ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, ndandika mvuga ku itariki iyi habaye inama y’abaminisitiri ivuga kuri ibi, ese nshobora kubona iyo myanzuro? Nta n’ubwo bigeze bifuza no kunsubiza.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB Dr Innocent Gakwaya yongeyeho ko bagerageje ku gushaka ku biteza mu cyamunara ariko ntibyashoboka, ngo baje kumvikana na MINISANTE ko izayigura gusa ku munota wa nyuma nabwo babwira ko nta mafaranga ahari yo kuyigura.

Umuyobozi mukuru wa RSSB Jonathan Gatera yabwiye abadepite ko bafite gahunda yo kuba bagurisha iyo laburatwari muri sosiyete bafitemo imigabane ikaba ari yo iyitirirwa kuko yo yemerewe kuba yayigira.

Yagize ati “Hari ingamba twafashe, ubu undi mugambi dufite ni uko hari kampani yigenga dufitemo imigabane, kandi ntibujijwe kuba yakubaka laboratwari, ubwo rero nibyo turimo tuzabereka amahirwe arimo turebe ko iyo twayongera mu mutungo dufite muri iyo sosiyete.”

Dr Innocent Gakwaya yavuze ko kandi atari iyi laburatwari gusa yabahombeje kuko mbere yaho bari basabwe gufunga farumasi zose bari bafite mu Ntara nabwo babwiwe ko ari umwanzuro w’inama y’abaminisitiri nyamara bitagaragara neza ko basabwe gufunga farumasi zabo.

Yagize ati “baratubwiye bati mufunge farumasi ntago mwemerewe gucuruza, ese byavuzwe na nde? bati ni cabinet. Cabinet yahe se? dushaka imyanzuro dusanga bavuga ngo RSSB hari liste y’ibyo ishobora gushoramo imari, iyo liste ntabwo twigeze tuyibona.”

RSSB ivuga ko icyo gihe yahombye amafaranga menshi y’imiti yari mu bubiko ndetse n’indi miti bari baratumije yari itaragera mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. aba ni bayobozi ki bashyira mu bikorwa nta myanzuro bashingiyeho. ndibo nakwegura kuko nta bayobozi babarimo. ngo basabye imyanzuro ya cabinet baburamo icyo cyemezo maze bagishyira mu bikorwa? what a shame?

  2. Ariko ibi bintu bijya binsetsa ubundi se bari bayubatse ngo imare iki?RSSB ko numva yikubiyeho ibintu byose koko?

  3. Ntibyumvikana, Ministre yahagaritse Labo na Pharmacie ntabarwa akooresheje? Kuki se Nina barasabye Conclusions ntibayihabwe batitabaje premier Ministre ngo abakemurire ikibazo batejwe na Ministre?

Tanga Igitekerezo