Urubyiruko rwinshi rwuzuye ahazabera Expo 2016 (Amafoto)

Urubyiruko rwinshi rwiganjemo abanyeshuri n’abarangije kwiga, rwazindukiye i Gikondo ahazabera imurikagirusha mpuzamahanga baje kwaka akazi.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire imurikagurisha mpuzamahanga, imyiteguro irarimbanije aho icyo gikorwa kizabera, abashoramari bari kuzana ibicuruzwa byabo abandi bari kubaka aho bazashyira ibikorwa byabo.

Iyo uri kugenda ahazabera iri murikagurisha, ushobora gukeka ko ryatangiye kubera abantu benshi biganjemo urubyiruko, aho abenshi muri bo baje gushaka akazi.

Umurundikazi Umurungi Ange aganira na Makuruki.rw yadutangarije ko yaje kwaka akazi muri Expo kuko nta kazi asanzwe afite, gusa ngo arabona nta cyizere afite bitewe n’umubare munini w’abaka akazi muri iyi Expo.

Yagize ati "Nta cyizere mfite cyo kubona akazi kuko hano hari abantu benshi kandi biranagoye kubona uwakaguha atakuzi."

Imurikagurisha mpuzamahanga rizatangira ku wa 27 Nyakanga 2016 rirangire ku wa 10 Kamena 2016.


Urubyiruko ruracicikana ahazabera Expo bashaka akazi


Kuri bamwe icyizere ni gike


Abanyamahanga baje kumurika, inyuma yabo huzuye abaje kwaka akazi


Abaje kwaka akazi bahagaze mu matsinda bategereje akazi


Bahageze mu bibanza bategereje ba nyira byo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo