Umuyobozi wa PSF yageneye ubutumwa Perezida Kagame woroheje ibihano byaremereraga abasora

1

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Gasamagera Benjamin yashimiye Perezida Kagame ku mpinduka mu bihano bihabwa abakoresha nabi EBM

Ubwo hizihizwaga umunsi wo gushimira Abasora mu Rwanda, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda [Public Sector Federation (PSF)] yasabye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, kuzamugerera kuri Perezida Kagame akamubashimira kuba yarasabiye abacuruzi kugabanyirizwa ibihano biremereye bacibwaga igihe batatanze inyemezabwishyu.

Kuri uyu wa 22 Kanama ni bwo mu Rwanda hizihijwe umunsi wo gushimira abasora mu rwego rwo kuzirikana inkunga ikomeye batanga mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga imisoro.

Ubwo Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Benjamin Gasamagera yafataga umwanya w’ijambo muri ibi birori, yaboneyeho umwanya wo gushimira abikorera ko batakirebana ay’ingwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro kuko ngo kuri ubu basigaye bibwiriza gusora ndetse ngo banabigize indangagaciro yabo hagamijwe kwigira.

Nyuma yo gushimira abikorera uburyo bitwara mu gusora, Gasamagera yasabye Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi kuzamugerera kuri Perezida Kagame akamushimira kuba yarakemuye ikibazo cy’ibihano biremereye byacibwaga abacuruzi mu gihe babaga batakoresheje imashini itanga inyemezabwishyu (EBM)

Gasamagera yagize ati:"Turashimira cyane imikoranire myiza y’inzego za Leta n’izabikorera mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, by’umwihariko, turagirango tubitumire ngo muzadushimire Perezida wa Repubulika uburyo yakemuye ibibazo by’abacuruzi bato bato bacibwaga ibihano biremereye cyane bijyanye n’ikoreshwa ry’imashini kabuhariwe mu gutanga inyemezabuguzi (EBM)..."

Ibi bihano uyu muyobozi yagarutseho byamaze igihe kinini bica intege abikorera mu nzego zitandukanye bitewe n’ibihano biremereye bacibwaga mu gihe batakoresheje cyangwa bakoresheje nabi imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM.

Ibi byatumye abacuruzi babigaragariza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yafunguraga amazu ya koperative ADARWA ari mu gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo aho bamutuye agahinda baterwa n’ibihano biremereye bahabwaga iyo babaga bakoresheje nabi EBM bamusaba ko bajya bahanwa hakurikijwe ikosa umucuruzi yakoze hatagendewe ku cyiciro cy’ubucuruzi abarizwamo.

Icyo gihe ibihano byacibwaga umucuruzi hagendewe ku gicuruzo (turn over) cye cy’umwaka, uwabaga afite igicuruzo cya miliyoni 400 kuzamura yacibwaga amande angana na miliyoni 20, na ho uri hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 400 agacibwa miliyoni 10 hatitawe ku mafaranga yanyereje, mu gihe abacuruzi baciriritse (bafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 50) bacibwaga miriyoni 5.

Nyuma yuko aba bacuruzi bagaragarije Perezida Kagame agahinda kabo, hahise habaho impinduka mu itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro ari na bwo hagabanuwe ibihano byahabwaga abacuruzi badakoresha cyangwa bakoresha nabi akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM)

Kuri ubu itegeko riteganya ko umucuruzi utazajya atanga inyemeza buguzi akoresheje akamashini kabugenewe azajya ahanishwa gutanga ihazabu ikubye inshuro 10 z’umusoro yagombaga gutanga kuri ibyo bicuruzwa yaramuka abikoze kabiri agakuba inshuro 20.

Umucuruzi kandi uzajya ukoresha EBM ariko agatanga inyemeza buguzi itariho amafaranga nyakuri azajya atanga inshuro 10 z’ikinyuranyo kiri hagati y’amafaranga yagombaga gushyira ku nyemeza buguzi n’ayo yashyizeho n’abikora kabiri akube inshuro 20.

Izi mpinduka zabayeho nyuma yuko abacuruzi basutse amarira imbere ya Perezida Kagame bamusaba koroherezwa ibihano ni zo zatumye Perezida w’urugaga rw’abikorera mu izina ry’abikorera bose atuma Minisitiri w’Intebe ngo azabashimire Perezida Kagame kubw’izo mpinduka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi wahariwe abasora iragira iti:" Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira"


Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority (RRA) na we yashimiye abasora bose umusanzu wabo mu kubaka igihugu


Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yayoboye umuhango wo gutanga ibihembo ku basora bitwaye neza mu gusora no gukoresha EBM

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo