BAD yashyize u Rwanda mu bihugu bike bifite iterambere ryihuta muri Afurika

1

Umuyobozi ba Banki Nyafurika (BAD), Akinwumi Adesina,yatangaje ko ubukungu bw’Afurika buri kugaragaza isura nziza, by’umwihariko ibihugu bike birimo n’u Rwanda bikaba bikataje kandi bitanga icyizere.

Adesina yatangaje ko ubukungu bw’Afurika bwazamutse ku kigereranyo cya 3,7% mu mwaka bigaragaza ko Afurika iri kugana aheza. Yongeyeho ko biteganyihwe ko ubukungu buzazamuka ku kigereranyo cya 4,7 mu mwaka wa 2017.

Nkuko yabitangarije abanyamakuru muri Kenya, yagize ati “Afurika y’Uburasirazuba niyo iri Imbere mu iterambere ndetse yagaragaje iterambere ryihuse kuva kuri 6 kugeza kuri 7% mu mwaka ushize”

Adesina yatangaje ko ibihugu birimo Kenya, Tanzania, u Rwanda, Mozambique, DR Congo na Cote d’Ivoire aribyo birangaje ibindi mu muvuduko w’iterambere kurusha ibindi muri Afurika.

Gusa nubwo ubukungu bwateye imbere, Perezida wa BAD avuga ko Afurika yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’ibibazo bikiri mu itangwa ry’imisoro mu bihugu bimwe na bimwe.

Yagize ati “Ikindi ibihugu bikwiye kwitondera n’ubukungu buturuka ku bucuruzi buciriritse ndetse no gushinga inda zikora ibikorwa bitandukanye aho kugendera ku bicuruzwa bimwe gusa bidahinduka”.

Yavuze ko ibihugu by’Afurika bikeneye gushora imari mu nganda ndetse no kongerera agaciro ibyoherezwa hanze mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku ruhando mpuzamahanga.

Adesina avuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko nacyo kigenda kididindiza ubukungu bw’Afurika.

Yaboneyeho akanya kandi ko gutangaza ko BAD izatera inkunga umushinga uzaha akazi urubyiruko rugera kuri miliyoni 25 ruri hagati y’imyaka 18-35 mu myaka icumi iri imbere.

Adesina yahamagariye Guverinoma zo muri Afurika kubyaza umusaruro umutungo w’imbere, mu rwego rwo guharanira ko Africa itatungwa n’inkunga ahubwo yazageraho ikihaza mu bushobozi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo