Kigali: Abayobozi baributswa ko uzajya atanga uruhushya rwo kubaka ahatemewe azajya abyirengera

3

Mpabwanamaguru Merard ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Mugihe hakomeje kugenda humvikana abaturage bataka ko basenyewe amazu kuko yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yarubatswe abayobozi bareberera, ubuyobozi bw’umujyi wa kigari burongera kwibutsa abayobozi ko uzongera guha umuturage uburenganzira bwo kubaka atujuje ibisabwa ariwe uzajya aryozwa igihombo.

Ibi byatangawje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2016 bitangazwa na Mpabwanamaguru Merard umukozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali, hari mu mahugurwa umujyi wa Kigali wageneye abanyamakuru ku ishyirwamubikorwa ry’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali.

Mpabwanamaguru yabiuze asa nko kwibutsa bamwe mu bayobozi bakigaragarwaho na bene aya makosa mu gihe nyamara itegeko rimaze umwaka wose risohotse kuko ryasohotse mu igazeti ya leta tariki 15 Gicurasi 2016 .

Mpabwanamaguru yavuze ko itegeko rivuga ko inzu yose yubatswe ntaruhushya ivanwaho, nyirayo agahomba iyo ariwe uri mumakosa cyangwa umuyobozi akamuriha iyo yatanze uruhushya mu buryo butaribwo.

Yagize ati: “Iyo umuyobozio yatanze uruhushya mu buryo butemewe inyubako ivanwaho nyir’ ugutanga uruhushya akariha ibyakoreshejwe kuri iyo nyubako kuva hasabwa ibyagombwa, kugeza aho yari igeze. Iyo umuturage yubatse nta byagomba inyubako ikurwaho kandi nta kosa iryo ariryo ryose ribarwa ku rwego rwayikuyeho”

Mpabwanamaguru akomeza avuga ko kugira ngo hamenyekane uwemerewe gusaba uruhushya rwo kubaka bishingira ku bwoko bw’ imyubako ubwo aribwo. Kunyubako yo gutwamo n’ umuryango umwe, icyangombwa cyo kubaka gisabwa na nyir’ ikibanza akerekana igishushanyo mbonera kiriho n’ amazina y’ uwagishushanyije.

Kunyubako zigenewe kwakira abantu benshi nk’ inzu z’ ubucuruzi, amahoteli, sale, inganda n’ izindi uruhushya rwo kubaka rusabwa n’ umwenjenyeri wabyize akaruhabwa akabona kuruha rwiyemezamirimo.

Impushya zo kubaka zisabirwa ku nzego zitandukanye bitewe n’ inyubako iyo ariyo n’ icyo izakorerwamo. Uruhushya rwo kubaka inzu yo gutaramo y’ umuryaango umwe rusabirwa kandi rugatangirwa ku karere. Uruhushya rwo kubaka uruganda, sale, n’ inzu nini y’ ubucuruzi rusabirwa ku biro by’ umujyi wa Kigali.

Uruhushya rwo kubaka ruboneka kuri angahe mu gihe kingana iki?

Uyu muyobozi avuga ko nta mpamvu yatuma umuturage yubaka mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe uburyo bwo kubaka bworoshye, haba mu biciro ndetse n’igihe byatwaraga.

Mbere y’ uko hakorwa amavugurwa yakozwe n’ umujyi wa Kigali muri 2011 gusaba uruhushya rwo kubaka bigakurwa mu ikoreshwa ry’ impapuro bigashyirwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga rigezweho, kubona uruhushya rwo kubaka byatwaraga amezi kuva kuri 6 kugeza kuri 12. Kuva aya mavugururwa yakorwa uwasabye uruhushya rwo kubaka abona igisubizo kimwemerera cyangwa kimuhakanira kubaka kuva ku minsi 7 kugeza ku minsi 21.

Ku bijyanye n’ibiciro uwubatse kuri metero kare zirenga 500 wishyura amafaranga ibihumbi 60, kuva kuri metero kare imwe kugera ku 10 hishyurwa ibihumbi 20, kuva kuri metero kare 100 kugera kuri 500 hishyurwa amafaranga ibihumbi 40.

Ni mu gihe mbere babaraga amafaranga 120 kuri metero kare imwe umuntu akaba yarashoboraga kwishura amafaranga arenga ibihumbi 60 bitewe n’ubwinshi bwa metero kare yubatseho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ahubwo mutubwire aho bitangirwa. Ni uruhe rwego rushinzwe kubitanga? Uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana igishushanyo aduhe contact ze tumugishe inama.

  2. Ahubwo mutubwire aho bitangirwa. Ni uruhe rwego rushinzwe kubitanga? Uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana igishushanyo aduhe contact ze tumugishe inama.

  3. Imyubakire mukajagari idacitse yateza ikibazo none nigihekizaza ariko umugi wa kigali mushuiremo imbaraga kuko akajagari kanorora ruswa,mugerageze hotline(3260) ikore neza mukubaha amakuru.

Tanga Igitekerezo