Ubuvumo i Musanze, ikindi gice nyaburanga gitatse u Rwanda(Amafoto)

Nyuma yo gusura inkima muri pariki y’ibirunga kuri uyu wa Gatatu, Makuruki yasuye ubuvumo buherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.

Ni igice cyo munsi y’ubutaka aho umuntu yakwita nk’ikuzimu , ubu buvumo bufite uburebure bwa kilometero zikabakaza kuri 6.

Iki icyanya kirekire kimeze nk’ikirongozi, umwe mu baburinda Bahizi Edourd yabwiye Makuruki ko batazi igihe bwabereyeho, gusa ariko ngo icyo bazi ni uko bwatewe n’iruka ry’ikirunga maze maguma zacyo zigacukura Isi bituma iki cyanya kiboneka.

Mu mwaka wa 2005 nibwo leta yakoze neza ubu buvumo imbere haratunganywa kugirango hagire igice cy’ubukerarugendo bityo abahasura ntibage bagira imbogamizi zo gutemberamo.

Edouard avuga ko ku Isi hari ubuvumo bwinshi ariko umwihariko wo mu Rwanda ari uko ubu buvumo bwaho butunganyije kuburyo gutemberamo nta mbogamizi nyinshi bitera.

Ubu buvumo bugizwe n’ibice bine usohoka mucya mbere winjira mu kindi kugeza byose ubirangije.



Mbere yo kwinjiramo ubanza kwambikwa ibikurinda ku mubiri


Ukamanuka werekeza mu nzira ijya ku muryango w’ubuvumo


Ku muryago w’ubuvumo muhasanga ubagenda imbere abacungira umutekano

Mukinjiramo musanganirwa n’umwijima




Imbere mu Buvumo harimo amabuye ariko hakabamo n’inzira ikoze ibafasha gutembera




Muri ubu buvumo uhura n’iznira ziterera,izimanuka n’izitambika

N’ubwo hatabona ariko mu bikoresho mwambara haba harimo ingofera zifite amatoroshi


Mu gisenge cy’Ubuvumo hari aho usanga uducurama


Uyu mukerarugendo yarasohotse mu gice cya mbere ari kubitekerezaho


Iyo murangije buri gice muricara mukaruhuka mbere yo gukomeza mwinjira mu kindi


Iki kibuga aba bana bakiniraho kiri hejuru y’ubuvumo


Ishuri rikuru rya Ines ryubatse hejuru y’ubuvumo


Iyo muri imbere mufata akanya mukicara mugatuza mwumva ubwiza bw’Isi nk’iyi iri munsi y’ubutaka

Aba bafataga urwibutso bazajya bibukiraho nibagera iwabo



Turangije urugendo uyu ni umuryango usohoka mu buvumo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo