Komisiyo y’abakozi ba Leta yamaganye abayobozi bashinja abakozi ubushobozi buke ari uko bageze imbere ya PAC gusa

Komisiyo y’abakozi ba Leta yamaganiye kure imvugo y’abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta bikunze kugwa mu bihombo bikomeye bikiregura bivuga ko byaturutse ku bakozi bafite ubushobozi buke.

Buri mwaka abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ihamagaza ibigo byagaragaweho imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta iba yaragaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta maze bagatanga ibisonuro.

Ubwo ibigo bya Leta bitandukanye birimo REB, RSSB n’ibindi byisobanuraga imbere y’abadepite bagize PAC, abayobozi b’ibyo bigo bagiye bagaragaza ko bimwe mu bihombo bagiye bagwamo byatewe n’abakozi badafite ubushobozi bujyanye n’ibyo bakora.

Abo bayobozi kandi bagaragarazaga ko intandaro yo gukoresha abakozi badafite ubushobozi ari imishahara mike ituma abakozi bashoboye bajya gukorera mu bigo bihemba neza, ibintu byanatumye abadepite basaba ko iyo mishahara yavugururwa hagakora abakozi bashoboye.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2016, Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’abakozi ba Leta, Francois Habiyakare yateye utwatsi urwo rwitazo rwa bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko abakozi babo badashoboye kuko ngo baba bagiye mu kazi babanje gutsinda ikizami.

Yagize ati “ntabwo abashaka akazi baba bafite ubumenyi buke rwose n’ikimenyimenyi baratsinda hejuru ya 70% , yewe hatsinda na bake.”

Francois Habiyakare yongeyeho ko mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta basanze igituma abayobozi bashinja abakozi ubumenyi buke ari bo ubwabo biturukaho nko kutabaha amahugurwa mu gihe bazanye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga.

Mu gushimangira ko ikibazo atari abakozi, Perezida w’inama y’abakomiseri muri komisiyo y’abakozi ba Leta, Habiyakare Francois yavuze ko mu nyandiko na raporo zo muri ibi bigo abakozi baba bafite amanota meza cyane ariko byagera imbere y’abadepite abayobozi babo bakabigarika, bityo ngo hakwiye kwibaza ikibyihishe inyuma.

Yagize ati “ ubwo bushobozi buke ntibugaragarira mu madosiye, ugasanga amanota babahaye buri mwaka ni 80%, hanyuma bagera imbere ya Nkusi (umuyobozi wa PAC) bati abakozi bacu bafite ubushobozi buke kandi barabahaye 80%. Ubu rero iyo mubyumvise gutyo mugomba kumva ko ikibazo kiri ahandi kitari mu bushobozi buke bw’abakozi.”

Komisiyo y’abakozi ba Leta yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2012 kugera muri 2015 Leta yarezwe imanza zituruka ku gufata ibyemezo bidakurikije amategeko agenga imicungire y’abakozi abakozi zigera 154, zavuye mu nzego 51 n’abakozi 254, ikaza gutsinda 39(25%) itsindira amafaranga angana na miliyoni 10, ibihumbi 423 n’150. (10,423,150 Rwf)

Ku rundi ruhande Leta yatsinzwe imanza 115 (75%) icibwa akayabo ka miliyoni 524 ibihumbi 270 na 595. (524,270,595 Rwf)

Zimwe mu mpamvu zitangwa nk’izituma Leta itsindwa imanza nyinshi zirimo kujya kuburana urubanza rutizwe neza, ndetse no kuba ababuranira Leta batajya bajurira igihe batsinzwe mu rubanza rwa mbere ahubwo bakihutira gutanga inyishyu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo