U Rwanda rwafunze amasosiyete 4 yari afite ibyuma by’IBIRYABAREZI

1

Nyuma y’aho ku wa 27 Nyakanga 2016 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM mu Rwanda isohoreye itangazo rihagarika by’agateganyo imikino y’amahirwe ikoresha imashini (slot machines" benshi bita Ibiryabarezi, kuri ubu iyi Minisiteri yamaze gufunga amwe mu masosiyete yari afite ibi byuma.

Iyi minisiteri yari yatangaje ko ibaye ihagaritse amasosiyete acuruza imikino y’amahirwe kugira ngo hanonosorwe uburyo ubwo bucuruzi bwakorwamo nta we bubangamiye.

Nyuma yo guhagarika aya masosiyete by’agateganyo, kuri ubu nkuko bigaragara ku itangazo ryasohowe n’iyi minisiteri kuri uyu wa 14 Kanama 2016, riravuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’iyi minisiteri , Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ashingiye ku itegeko No: 58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahiwe, yafunze amasosiyete yakoraga ibijyanye n’imikino y’amahirwe hano mu Rwanda bitewe n’uko ngo basanze akora ibijyanye n’iyi mikino batabifitiye uruhushya.

Mu masosiyete yafunzwe harimo JONGLI Ltd, LONG HUI Ltd, BE ONGLY Ltd ndetse na sosiyete yitwa HONGDA Ltd.

Uretse aya masosiyete akora iby’imikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini yamaze gufungishwa imiryango, hari andi masosiyete abiri nayo akora ibijyanye n’iyi mikino yahagaritswe n’iyi minisiteri by’agateganyo nyuma yo gusanga hari ibyo batubahiriza kabone n’ubwo ngo bujuje ibya ngombwa byo gukora iyi mirimo hano mu Rwanda.

Ayo masosiyete ni PLAY 2 WIN Ltd ndetse na ENDE COMPANY Ltd.

Amasosiyete y’ubucuruzi nka RWANDA GAMING CORPORATION (RGC), LUDIC EAST AFRICA Ltd ndetse na BARON BET yongeye kwemererwa gukora imirimo y’ibijyanye n’imikino y’amahirwe nyuma yo gusanga barubahirije ibyo basabwaga n’amategeko.

MINICOM yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubwa Polisi y’igihugu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.

Iki cyemezo kije ari nk’igisubizo ku baturage bahoraga binubira ibi byuma (Ibiryabarezi) bavuga ko byabararuriye abana ndetse abandi bagataka igihombo baterwa no kuribwa cyane n’iki cyuma.

Ibi byuma kandi byinubirwaga n’abacuruzi bavuga ko mu minsi ishize bari barabuze ibiceri ku isoko bitewe n’uko ngo abantu babyijyaniraga mu Biryabarezi hanyuma bo bakabibura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. mukarere ka burera centre ya nyanga icyo kiburagasani (ikiryabarezi )kiracyahari birababaje pee

Tanga Igitekerezo