U Rwanda ruyoboye ibihugu bikiyubaka mu guhanga udushya

U Rwanda kandi ruri mu bihugu by’imbere mu koroshya ishoramari

U Rwanda nka kimwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ni kimwe mu bihugu byagaragaje ko biri imbere y’ibindi byose biri kumwe mu nzira y’amajyambere nyuma y’aho ubushakashatsi bw’ikigo mpuzamahanga cy’umutungo mu by’ubwenge (WIPO) kigaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu kiza imbere mu guhanga udushya kurusha ibindi bihugu biri kumwe.

INSEAD, WIPO (World Intellectual Property Organization) ndetse na Cornell university, mu cyegeranyo cyabo bashyize ahagaragara tariki 15 Kanama 2016 ku bijyanye n’uko ibihugu bigenda birushanwa mu guhanga udushya, u Rwanda ni cyo gihugu cyaje imbere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere gikurikirwa n’igihugu cya Mozambique.

Insanganyamatsiko y’ibi bigo mu cyegeranyo byakoze yari ’ugutsinda ku guhanga udushya ku isi yose’ .

Ku bijyanye no korohereza abaturage kubona inguzanyo (Ease of getting credit) u Rwanda rwaje imbere y’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho ruri ku mwanya wa 2 ku isi ndetse ku bijyanye no kuzamura ibigo by’imari iciriritse (Microfinance gross loans) rukaba ruri ku mwanya wa 6.

WIPO ifatanyije n’ibindi bigo bakoranye iki cyegeranyo, batangaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 8 mu bijyanye no kubungabunga umutungo mu by’ubwenge, gutangira gahunda za Leta kuri murandasi(internet) rwaje ari urwa 63 ku isi, kugira ibigo bitanga amahugurwa ruza ku mwanya wa 16, korohereza abashoramari u Rwanda ruza ku mwanya wa 44 ku isi, u Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 31 mu bijyanye no guhanga ibikorwa by’ikoranabuhanga n’imirimo, ndetse u Rwanda ruri ku mwanya wa 38 mu kugira urubyiruko rwinshi rwize iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri kaminuza (Graduates in science & engineering).

Muri iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na WIPO n’abo bafatanyije, bigaragara ko ibihugu biyoboye ibindi ku isi mu bijyanye no guhanga udushya, ari u Busuwisi, Suwedi, u Bwongereza, Finland ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri Afurika y’uburasirazuba Kenya ni iya mbere mu guhanga udushya ikaba ikurikwe n’u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri naho muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ibirwa bya Mauritius biza ku mwanya wa mbere bigakurikirwa na Afurika y’Epfo, Kenya, u Rwanda, Mozambique, Botswana, Namibia, Malawi na Uganda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo