U Rwanda ku isonga muri Afurika mu korohereza abashoramari mu ihererekanya ry’ubutaka

1

Guverioma y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo korohereza abifuza gushora imari yabo mu Rwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, aho by’umwihariko n’abashora cyangwa abifuza gushora imari yabo mu birebana n’ubutaka bukorerwaho ubucuruzi bifuza guhita babubyaza umusaruroro na bo batibagiranye, kuko kuri ubu batakigorwa no gutegereza ihererekanya ry’ubutaka wasangaga rimara igihe kirenga umwaka ritarakorwa.

Ibi ni byo byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari kubona icyemezo cy’ihererekanya ry’ubutaka bwagenewe ubucuruzi n’inganda. Kuri ubu bisaba nibura umunsi umwe gusa, mu gihe mu myaka 10 ishize byasabaga igihe kitari munsi y’umwaka kugira ngo iryo hererekanya ribashe gukorwa.

Ubutaka ni umwe mu mitungo itimukanwa ifite agaciro kari hejuru, aho kenshi mu Rwanda ibibazo by’ubutaka byakunze guteza amakimbirane hagati y’abantu, ndetse hamwe na hamwe n’ubu amakimbirane akigaragara, gusa na yo ariko akemurwa ku buryo butagoranye kuko kugeza magingo aya ubutaka bwose bwo mu Rwanda bwanditse ndetse bukagira n’abo bwanditseho.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika ndetse no ku mwanya wa 12 ku isi mu koroshya gutanga ibyangombwa byerekeye ihererekanya ry’umutungo utimukanwa mu bijyanye n’ubucuruzi n’inganda, nk’uko byatangajwe na raporo ya Banki y’isi y’umwaka wa 2015.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kwandika ubutaka mu kigo cy’Umutungo Kamere Dr Emmanuel Nkurunziza, avuga ko icyatumye u Rwanda ruhigika ibindi bihugu by\a Afurika mu gutanga serivisi nziza zijyanye no guherekanya ubutaka cyane ubwagenewe inganda n’ubucuruzi, ari uko ubutaka bwose bwo mu Rwanda bufitiwe amakuru ndetse igiciro ndetse n’igihe bifata mu guhererekanya ubutaka kikaba ari gito cyane mu buryo bwose bushoboka.

Dr. Nkurunziza yagize ati “ni ibihugu bicye bigeze ku rwego u Rwanda rugezeho mu kugira amakuru kuko ubutaka bwose burabaruye. Ikindi bareba ni igihe n’ikiguzi bifata mu guhererekanya umutungo utimukanwa cyane cyane umutungo ugenewe inganda n’ubucuruzi, kandi kugeza ubu bikorwa mu munsi umwe.”

Dr Emmanuel Nkurunziza akomeza avuga ko iyi gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu bikaba bikorerwa no mu ntara zose, ku buryo uwaguze n’uwagurishije ubutaka basinya amasezerano y’ihererekanya mu munsi umwe bigahita birangira, uwaguze agahabwa icyangombwa kimwanditseho, ndetse n’uwagurishije akandukurwaho ubutaka.

Dr. Nkurunziza avuga ko mu myaka 10 ishize Banki y’isi yerekanaga ko guherekanya umutungo utimukanwa bifata iminsi 324, utabariyemo iminsi y’impera z’icyumweru ndetse n’iminsi y’ikiruhuko, bityo ngo bikaba byaragiye bigabanuka aho mu myaka 2 ishize byafataga iminsi 21 kugira ngo ibyangombwa bibe bibonetse.

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu rwego rwo kwirinda guteza ibibazo hagati y’abantu bagiye kugura ubutaka, hashyizweho uburyo bwo gufasha ugiye kugura kumenya niba ubwo butaka aguze butari mu manza cyangwa se bugwatirije hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ati “..umuntu wese ushaka kugura ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa, ashobora kubona amakuru mu buryo bumworoheye, ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo gukoresha telefoni kugira ngo umuntu abe yamenya amakuru ku butaka kuko mbere byagusabaga byinshi kugira ngo ukore iperereza umenye nyir’umutungo mbere y’uko uwugura.” Dr. Emmanuel Nkurunziza aganira na Makuruki.rw

Ikindi ni uko abashaka guherekanya imitungo itimukanwa yagenewe ubucuruzi badakwiye kwirushya bajya mu Mirenge ubutaka buherereyemo, kuko mu korohereza abashora imari yabo mu butaka bwagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, baborohereje aho babikorera ku kigo gishinzwe umutungo kamere ndetse bagahita banahabwa icyemezo umunsi umwe, bagataha bakijyanye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kibutsa abantu ko buri wese utunze umutungo utimukanwa (ubutaka) ashobora kumenya amakuru yabwo akoresheje telefoni ye igendanwa agakanda akanyenyeri akandika umubare 651 agakurikizaho akadirishya, yamara kwemeza agakurikiza amabwiriza, bityo akaba yamenya amakuru y’ubutaka bwe; uwo bwanditseho, ubuso bwabwo niba bugwatirije cyangwa butambamiye.

Ikindi ni uko kugeza magingo aya ubutaka bwose buri mu Rwanda bubaruye, by’akarusho mu mujyi wa Kigali, ukaba ushobobora kuba wamenya icyo ubutaka bwose bwagenewe gukoreshwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera cyawo, dore ko ari naho usanga ubutaka bwagenewe ubucuruzi buherereye.

MUVUNYI Arsene

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo