Umuntu wo mu Mutara ashobora kuza kureba Convetion Center, akabona ni ikintu gitangaje-Kaliza

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza, avuga ko abanyarwanda bose bakwiye kwitabira gutembera u Rwanda bakarumenya abanyamahanga ntibarumenye kubarusha.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB giherutse gutangiza gahunda ya Tembera u Rwanda igamije gukangurira abanyarwanda gutembera u Rwanda bakarumenya.

Kaliza Belise avuga ko abanyarwanda bagomba gutembera u Rwanda bakarumenya ntibarushwe n’abanyamahanga kumenya u Rwanda kandi ari igihugu cyabo.

Ati :”Ugomba gutembera u Rwanda rwawe kugirango urumenye, abanyamahanga ntabwo bagomba kurumenya kuturusha hari byinshi cyane umunyarwanda yamenya. Ejo bundi twatangiye icyo gikorwa cya Tembera u Rwanda ariko twibandaga ku muco n’umurage w’abanyarwanda.

Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga hibanzwe ku bice nyaburanga by’ahantu hazwiho amateka mu Rwanda rwa cyera nko mu Bisi bya Huye kwa Nyagakecuru, ku rutare rwa Kamegeri, ibice ahanini byiganje mu ntara ababituriye batagirira amatsiko kuko basanzwe babibona.

Ariko se abatuye mu bice by’icyaro batemberera hehe ko n’ubundi ahatembererwa basanzwe bahaturiye?

Kaliza Belise avuga ko n’abatuye mu ntara batabura aho batemberera kuko n’iyo baza i Kigali gusura inyubako ya Kigali Convetion Center byaba ari ibitangaza kuri bo.

Ati: ” ku kibazo rero cy’umuntu uba Korongi cyangwa mu Mutara n’ahandi na we ashobora gutembera, ashobora nko kuza i Kigali. Tekereza nk’umuntu wo mu Mutara ashobora kuza i Kigali akaza kureba Kigali Convetion Center nibaza ko kuri we yaba ari ikintu gitangaje kandi gishimishije. Kuba i Kigali dufite inyubako imeze gutya hari byinshi abanyarwanda aho baba hose bagenda batembera hano mu Rwanda bakabona ibyiza byayo.”


Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Tembera u Rwanda kandi igamije kuzamura imyumvire y’abanyarwanda mu bukerarugendo bukomeje kuzamura amadovize bwinjiriza igihugu.

Mu mwaka ushize wa 2015 ubukerarugendo bwinjirije igihugu amadorari miliyoni 342 mu bantu Miliyoni imwe n’ibihumbi magani abiri (1,200,000) basuye u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo