Tanzaniya ishobora gusinya amasezerano ya EPA, u Burundi buracyihagazeho

1

U Rwanda na Kenya byamaze gusinya kuri aya masezerano

Tanzaniya yavuze ko izatanga umwanzuro ku kuba yasinya amaserano y’ubufatanye mu byerekeranye n’ubukungu hagati y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi nyuma y’Inama y’abaministiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango itegerejwe kuba kuri uyu wa 05 Nzeri 2016.

Gushyira umukono ku masezerano y’Ubufatanye mu byerekeranye n’Ubukungu hagati ya EAC na EU byajemo kidobya muri iyi minsi aho ibihugu nka Tanzaniya n’u Burundi byavuze ko bitazayashyiraho umukono kuko byo byavugaga ko nta nyungu bibona muri ayo masezerano ahubwo bishobora gusubiza inyuma ubukungu bwabyo.

Ibi bihugu bishingira ku kuba u Bwongereza buherutse kuva muri EU, bityo bishobora gutera ikibazo cy’ubukungu muri uyu muryango ndetse bikaba byagera no kuri EAC, ikindi ngo ibi bihugu biratinya ko abanyaburayi bakwigarurira amasoko y’ibyo bihugu ibintu bigahombya abashoramari n’inganda zo muri EAC.

Mu cyumweru gishize u Rwanda na Kenya byari byamaze gucengerwa n’inyungu z’aya masezerano byayashyiriyeho umukono i Buruseli mu Bubiligi ndetse n’Ubugande bukaba bwaravuze ko buzasinya kuri aya masezerano.

Kuwa 02 Nzeri 2016, Minisitiri w’ inganda, Ubucuruzi n’ishoramari muri Tanzaniya Charles Mwijage yavuze ko atazi neza aho igihugu cye gihagaze ku kuba cyasinya amasezerano ya EPA cyangwa se cyitayasinya ariko ko igisubizo nyacyo kizamenyekana tariki 05 Nzeri 2016.

U Burundi bwo buracyakomeye ku mwanzuro wo kudashyira umukono kuri aya masezerano nk’uko Minisitiri Ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi Leontine Nzeyimana abishimangira avuga ko batayasinya ho mu gihe hari ibihano bashyiriweho n’uyu muryango wa EU.

Aya masezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’iyi miryango aho hazakurwaho imisor n’amahooro ku bicuruzwa biturutse mu bihugu byayashyizeho umukono.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Hahahahahah sha abarundi bararangiye kabisa . Nibabireke maze bahime EU . Ubundi bendaga gutwarayo iki ? Za Nyanya nibitungurru bafungiye iwabo banga ko ziza i rwanda?

Tanga Igitekerezo