Rwanda Revenue ishobora gusezerera abakozi 400

5

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko ibihombo byose gikomeje kugira bituruka ku bushobozi buke bwa bamwe mu bakozi bacyo, nabyo bituruka ku kuba nta mafaranga ahari yo guhemba abakozi bashoboye bityo ko bateganya kugabanya abakozi bagasigarana bake bafite ubushobozi.

Ibi byagaragajwe ubwo abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa leta (PAC) yatumizaga ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA ngo itange ibisobanuro ku makosa yagarajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta y’ umwaka wa 2015/2016.

Aya makosa yabyaye ibihombo bikomeye yose ashingiye ku bushobozi buke bw’abakozi RRA nk’uko byemejwe n’umugenzuzi w’Imari ya leta ndetse n’abayobozi ba RRA.

Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority Richard Tusabe, yavuze ko ikigo ayoboye gifite abakozi benshi ariko abashoboye ibyo bakora akaba ari mbarwa, ibi akaba avuga ko biterwa n’uko RRA iri mu bigo bya leta bihemba amafaranga make cyane ugeraranije n’ibindi, ibituma nta mukozi bamarana kabiri.

Yagize ati “ uyu munsi turimo turatakaza abakozi, ntibajya mu bikorera gusa no mu bigo bya leta bajyayo n’ibindi bigo bya leta bisigaye biturusha gufata neza abakozi. Twakoze inyigo dusanga turi inyuma y’ibindi bigo byose bya leta. Nk’uko umugenzuzi mukuru yari abivuze, ba bana 11 mbafashe mu myaka itatu nzaba nkibafite? Mu mwaka wa 2 bazaba bancitse bose bagiye.”

Aba bakozi badashoboye bakoze amakosa atandukanye harimo no kubara imisoro itariyo byatumye bajyanywa mu nkiko batsindwa imanza nyinshi.

Depite Nkusi Juvenal yavuze ko RRA itakabaye itaka ikibazo cy’imishahara mike kuko mu nama y’ubuyobozi bw’iki kigo harimo abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu bakabaye barafashe umwanzuro kuri iki kibazo.

Yagize ati “ntiwambwiye ko mukorana inama na minisitiri w’Imari? Visi perezida si umunyabanga w’ikigega cya leta? Harimo umunyabanga uhoraho wa Minicofin, harimo guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda. None abandi bajyamo bagafata icyemezo, bumva uku ubukungu bw’u Rwanda bumeze mushaka ko bajya muri nama y’ubuyobozi yanyu ni bande?"

Komiseri Mukuru wa RRA yabwiye abadepite ko mu gihe ikibazo cy’imishahara kitari cyakemuka ko bafatanyije n’inama y’Ubuyobozi bateganya kuba bagabanya abakozi benshi bafite mu rwego rwo kugumana bake bashoboye kandi bahembwa neza.

Yagize ati “ Nagira ngo bashimire ko mwabibonye nk’ikibazo ariko mbasabe inkunga y’uko tugomba kwihutisha isuzuma, simvuze ngo wenda muzamure imishahara turi mo kubiganira n’inama y’ubuyobozi ubu dufite abakozi 1400 wenda dushobora kugabanya tukagera ku 1000 cya 1000 tukagihemba neza ariko tukagumana abakozi bafite ubushobozi bukenewe.”

Rwanda Revenue Authority iheruka kongera imishahara y’abakozi bayo muri 2006 ikaba ivuga ko ikeneye imishara byibuze ingana na miliyari 2 buri mwaka kugira ngo ihembe abakozi bayo neza.

Abahawe isoko si inyangamugayo!

Richard Tusabe uyobora RRA yavuze ko mu gihe bagifite abakozi badashoboye babaye bifashishije sosiyete yigenga ikora ibyo kugenzura yitwa Big 4 bakaba bizeye ko hari icyo izabafasha mu kugabanya ibihombo.

Depite Nkusi Juvenal yibajije ukuntu RRA yahaye isoko ikigo kigenzura imari kigenga cyitwa Big 4 nyamara cyarigeze kugaragaraho imikorere itari myiza ubwo cyatangazaga ko mu bigo bya leta imikoreshereze y’imari ihagaze neza nyamara kibeshya.

Yagize ati “ Ba Big 4 si ba bandi bigeze kujya bakora za raporo z’ibigo, bakagenda bakatuzanira za raporo z’uko ibintu bigenda neza? bigeze gukora EWASA, Kaminuza… sibyo ra? batwereka ko ibintu ari byiza cyane ariko wajya kubona ibibazo birimo ugasanga…"

Depite Munyangeyo Theogene yavuze ko abo RRA ikodesha ngo baze bayikorere akazi ari abanyarwanda bityo yakabaye ibazana ahubwo ikabagira abakozi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Sha abana bafite ubuhanga barricade a bases sha nibo baryimo kuhobya Reta.Umuntu akabona akazi kubera umuyobozi yamumanuye ikanzu!aryiko murabesha mzee arabamarira muryi prison tu!!mubikore aryiko mwitegura ningaruka zabyo sha!!Mutangiye kwivamo!!a bases 400 nose yooooo.

  2. ikibazo kiri muri RRA ni abayobozi bababanjirije batangaga imirimo bakurikije ikene wabo batitaye kubushobozi wambwira ute ukuntu umuntu yayobora departement yarize ubuganga

  3. Simbona abakozi ba RRA Bose ari intiti zarangije kaminuza ra?Ubwo babura ubushobozi gute???Aho ubwo si ingaruka za bwa burezi budafite ireme????Yampaye inka aho bukera imizinga iravamo imyibano!!!!ubuswa.com

Tanga Igitekerezo