Rwanda Revenue ntiyemeranya n’abadasora bitwaje kutamenya gukoresha EBM

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro [Rwanda Revenue Authority (RRA)] cyifatanyije n’abikorera bo mu ntara y’uburasirazuba kwizihiza umunsi w’abasora. Ni umunsi waranzwe no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo abasora bibwirize gusora nk’inshingano zabo ariko abaturage benshi bagaragaje ko batarasobanukirwa imikoreshereze ya EBM.

Muri ibi biganiro, abasora bagaragaje ko imashini ya EBM ari imwe mu mbogamizi ikomeye bafite mu misorere yabo, abenshi mu batanze ibitekerezo bemezaga ko iyi mashini ikibagora kuyikoresha kuko ngo bayifiteho ubumenyi buke.

Ibi byanashimangiwe na Habanabakize Fabrice uhagarariye abikorera bo muri iyi ntara wemeje ko abenshi mu bo ahagarariye bafite ubumenyi buke kuri EBM.

Ati: ”Abikorera bo muri iyi ntara yacu y’uburasirazuba baracyafite ubumenyi buke mu ikoranabuhanga ku buryo iriya mashini bataramenya kuyikoresha, hari igihe nk’umucuruzi aba ari kugakoresha kagakwama no gutanga inyemeza bwishyu yandikishije intoki ntibihite bimubangukira .”

Ikindi abikorera bagaragaje nk’imbogamizi ku mikoreshereze y’iyi mashini ikoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu y’umusoro, ni uko ngo ihenze ku buryo hari n’abafite igishoro cy’ibicuruzwa kiri munsi y’ikiguzi cy’iyi mashini.

Komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Ruganintwari Pascal, ntiyemeranya n’abavuga ko batazi gukoresha ikoranabuhanga rya kariya kamashini kuko ngo ntabwo rigoye ku buryo hari abatashobora kugakoresha.

Avuga ko gukoresha kariya kamashini byoroshye kurenza no gukoresha telephone kandi buri wese akoresha telefoni.

Ati :” Kariya kamashini kugakoresha biroroshye cyane kurusha na telephone iriya ihamagara.”

Uyu muyobozi ariko yaremye agatima abasora bavuga ko iriya mashini ihenze avuga ko bari gushaka rwiyemezamirimo ubashakira indi mashini kandi ishobora no kuzatangirwa ubuntu.

Ati: ”Dufite gahunda yo gushaka rwiyemezamirimo wadushakira indi mashini kuko hari abantu bagiye batubwira ibibazo bimwe na bimwe by’iriya kandi tukabumva. Ubwo turi kumushaka izaba ihendutse dushobora no kuzazibahera ubuntu.”

Icyakora Komiseri Ruganintwari avuga ko ibi bidakuraho ko mu gihe ibi bikinozwa abataragura EBM zisanzwe batazahanwa kuko ngo ari ukwinangira.

Yibukije abasora ko atari bo batanga imisoro kuko imisoro itangwa n’abaguzi ahubwo abacuruzi bakaba umuyoboro wo kugeza iyo misoro mu isanduku ya Leta, akavuga ko kuva aho iyi mashini iziye hari abo bitashimishije kuko batabona uko banyereza iyi misoro iba yatanzwe n’abaturage.

Ikigo RRA cyongeye gushishikariza abasora kwibwiriza gusora nta gahato nk’inkingi yo kwigira iyi ikaba ari na yo nsanganyamatsiko y’uyu munsi.

Muri uyu muhango kandi bahembye abanyamahirwe batomboye ndetse n’abandi bane basoze neza.


Abayobozi muri Rwanda Revenue bifatanyije n’abatuye intara y’iburasirazuba mu kwizihiza umunsi w’abasora

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo