Rwamagana: Perezida Kagame yatashye EKOCENTER asaba abaturage kuyibyaza umusaruro

Perezida Kagame n’umuyobozi wa Coca Cola, Muhtar Kent, (ubanza iburyo) bafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Ekocenter/ Photo Makuruki.Rw

Kuri uyu wambere tariki 13 Kamena Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragararo ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere abaturage (EKOCENTER) biri mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari, akagari ka Ruhunda ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye n’uruganda rwa Coca Cola n’abandi bafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Iyi EKOCENTER yatashywe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika igizwe n’ibikorwa bitandukanye byubatswe ku bufatanye na kompanyi ya Coca Cola izwiho gukora ibinyobwa bitandukanye bidasembuye.

Ibi bikorwa birimo ibikoresho byo mu kigo nderabuzima cya Ruhunda bizajya bifasha cyane ababyeyi batwite kwisuzumisha no kubyara batiriwe bakora urugendo rurerure bajya ku bitaro bya Rwamagana. Ibindi bikorwa byatashywe, harimo amazi meza yo kunywa adakeneye gutunganywa, umuriro w’amashyanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, interineti yihuta n’ikibuga cyo gukiniraho gifite amatara akoresha imirasire y’izuba.

Abaturage bo muri aka kagari ka Ruhunda bavuga ko bishimiye cyane ibi bikorwa remezo begerejwe, bavuga ko bizabakemurira ibibazo bajyaga bahura nabyo bitarahazanwa.

Mukankundiye Odette yavuze ko mbere bajyaga bahura n’ikibazo cyo kurembera mu ngo zabo bitewe n’uko boherezwaga ku bitaro bya Rwamagana rimwe na rimwe bakabura amafaranga yo kujyayo bigatuma barwarira mu ngo zabo, ariko ubu ngo kuba bahawe ibikoresho bizabafasha kujya bivuriza hafi yabo.

Yagize ati: “Kuba bitwegereye nta muntu uzongera gukoresha amatike, baguhaga taransiferi (transfer) ukaba giye I Rwamagana ni mafaranga y’itike, hakaba n’igihe uyabuze ukarwarira mu rugo ukabyihorera kubera ko ntayo ufite. Urumva ko byatubereye byiza kuba byatwegereye.”

Uyu muturage yavuze kandi ko amazi meza bahawe agiye kubafasha kurandura burundu n’indwara z’inzoka bahoraga barwaye baterwaga n’amazi adasukuye bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruganda rwa Coca Cola ku ruhare rwagize mu kugeza ibikorwa by’iterambere muri Ruhunda avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ahari ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera iterambere rishoboka.

Yagize ati “ Imikoranire n’izindi kompanyi, guverinoma na sosiyete sivile ndetse n’abaturage ubwabo bifitiye buri umwe akamaro. Igisobanuro cy’ubu bufatanye kirenze kampani imwe cyangwa igihugu, ahubwo kirashimangira intego z’iterambere rirambye Isi yiyemeje umwaka ushize, izi ntego nta bwo zagerwaho ari Leta yonyine ibigizemo uruhare.”

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage batuye mu kagari ka Ruhunda kwita ku bikorwa baba bahawe kuko biba byaratwaye amafaranga ndetse n’umwanya kandi bikaba bigomba kubagirira akamaro.

Yagize ati “Baturage ba Ruhunda, nagira ngo mbasabe gukoresha neza ibi bikorwa bishya, kugira ngo bibafashe kugera ku ntego mwiyemeje. Mubifate neza kugira ngo bizarambe, kandi n’inyungu zibiturukaho zizabagirire akamaro ubwanyu, ndetse n’abazaza nyuma yanyu.”

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko iyi EKOCENTER izafasha abanyaruhunda gutera imbere ndetse bagaca ku tundi dusantire dusanzwe dukomeye mu karere ka Rwamagana.

Guverineri Uwamariya yakanguriye abaturage batuye aka gace kwitabira gukoresha ibikorwa remezo begerejwe n’uruganda rwa Coca-Cola n’abafatanyabikorwa barwo ariko by’umwihariko barushaho kubifata neza banabibyaza umusaruro ugaragara.

Umuyobozi mukuru wa Coca Cola ku rwego mpuzamahanga Muhtar Kent, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kuruta ibindi bihugu 70 yagezemo.

Mhtar Kent yavuze ko yishimiye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ariko ko by’umwihariko bishimishije kurushaho kuba ibyo byose biri kugerwaho Coca- Cola ibigizemo uruhare.

Agira ati:”U Rwanda rwateye intambwe igaragara igana ku iterambere, Coca-Cola nayo yishimiye gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugendo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoze ibyo bashoboye kugira ngo tugere kuri uyu munsi. Amazi meza, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ikibiga cy’umupira gicaniye, imiti mu mavuriro, itumanaho, biha amahirwe menshi abaturage yo kwiteza imbere.”

Yavuze ko ibi byose byagezweho ku bw’ubufatanye bityo asaba ko ubufatanye bwaba umuco ndetse bukubakirwaho mu guteza imbere igihugu.

Amazi meza yahawe aba baturage azajya agurwa ku mafaranga 50 y’amanyarwanda ku ijerekani imwe. Aya mazi kandi azajya aba asukuye kuburyo umuturage bitazajya bimusaba kongera kuyasukura.

Imirasire y’izuba nayo yatanzwe muri uyu mushinga wa EKOCENTER, izajya igurishwa bitewe n’uko ungana kuko umurasire wa make ari amafaranga ibihumbi 27 by’amafaranga y’u Rwanda.


Perezida Kagame yasabye abanyaruhunda gufata neza ibikorwa bya EKOCENTER

Abaturage ba Ruhunda babonye amazi meza


Ikigo nderabuzima cya Ruhunda cyabonye ibikoresho byo munzu y’ababyeyi (Materinite)


Abatuye Ruhunda bashyiriwe amashanyarazi aturuka ku zuba ku kibuga cy’umupira bizabafasha kwidagadura batikanga umwijima

Amafoto: Jean Louis Uwishyaka/ MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo