Rusizi: Hagiye kubakwa ubwato bunini buzaba burimo na hotel

Iki ni igishushanyo mbonera cy’ubwato buzaba burimo Hotel Gihaya Island

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe mu kirwa cya Gihaya hagiye kubakwa ubwato bunini buzaba burimo na hotel, bukazafasha gukurura ba mukerarugendo bajya gusura bimwe mu birwa bibarizwa mu kiyaga cya Kivu muri aka karere.

Mu kiganiro MAKURUKI.RW yagiranye na rwiyemezamirimo uzubaka iyi hotel Muneza Nila, yadutangarije ko bagiye kubaka hotel izaba yitwa ’Gihaya Island’.

Ubu bwato buzaba bufite icyumba kinini cyakirainama zitandukanye ndetse n’indi minsi mikuru, buzaba bufite kandi akabari na resitora bizafasha abazajya bakoreramo iminsi mikuru n’inama zitandukanye kwiyakira batagombye kuvamo ngo bajye gushaka ibibatunga.

Ibi byose bizajya biba ubu bwato butembereza ababurimo ari nako bareba imwe mu misozi ikikijwe n’ikiyaga cya Kivu.

Umushoramari Muneza yakomeje avuga ko ubu bwato buzaba bugizwe n’inzu y’imyidagaduro, akabari na Resitora, naho ibyumba byo kuraramo bikazaba biri mu yandi mazu azaba yegeranye naho buzajya buhagarara.

Nk’uko Rwiyemezamirimo Muneza yabivuze ngo bahisemo kubaka iyi hotel kuri iki kirwa cya Gihaya kuko babonaga ko ari hafi y’Umujyi wa Rusizi n’igihugu cya Repuburika Iharanira demokarasi ya Congo, bikazafasha kwiyegereza abazabagana.

Yagize ati: " Kugirango tuyubake kuri kiriya kirwa ni uko cyagaragaraga nk’ikirwa cyegereye umujyi wa Rusizi ku buryo umuntu ashobora kuva mu mujyi wa Rusizi akahagera mu gihe kitarenze iminota icumi n’ubwato kandi akaba ari hafi ya Bukavu bikazoroha kubona abashyitsi ba Bukavu kimwe n’aba Rusizi."

Mu minsi yashize nibwo mu murenge wa Nkombo havugwaga hotel yahubatswe ikaba yarabuze abayikoreramo bitewe n’agace iherereyemo, uyu mushoramari avuga ko kuri we atari ko bizagenda.

Yagize ati: " Kuba iyi hotel yitaruye umujyi ntibizatubuza kubona abatugana[...] ni hotel twashoyemo amafaranga menshi kugira ngo izagire ibintu byose nkenerwa kugira ngo umuntu yidagadure,ifite umwihariko... ikindi ntabwo ibintu bya Hotel ari ibintu twiga kuko dusanzwe dufite amahotel."

Uyu mushoramari avuga ko ubu bwato buzaba burimo hotel butazajya bukora ingendo ziva mu karere ka Rusizi zijya mu ntara, biteganyijwe ko buzajya bukora urugendo rutarengeje amasaha abiri.

Visi meya Ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yadutangarije ko bemereye ba rwiyemezamirimo kubaka kuri iki kirwa mu rwego rwo guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo.

Avuga ko iyi hoteli niyuzura akarere kazunguka byinshi birimo ubwiyongere bw’umubare w’abagasura ndetse no guteza imbere abahatuye.

Ubu bwato burimo hotel buzaba bufite izindi nzu ziburi iruhande zirimo amacumbi zose zikazaba zigizwe n’ibyumba 80.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi hotel izatangira hagati y’umwaka wa 2019 na 2020.

Jean Paul Mugemanyi

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo