Ruhango: Inyigo mbi yatumye isoko rya Miliyoni 40 rihindurwa ibiro by’abavumvu

Iyi nyubako yubatswe ari isoko ry’imboga none yahinduwe ibiro bya Koperative y’abavumvu

Isoko ryubatswe ari iryo gucururizamo imboga, rigatwara akayabo ka miliyoni 40, ku Ntenyo mu Murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango, ryafunze imiryango bitewe n’uko ryubatswe ahantu hatabona abaguzi ndetse no kuba harabuze imboga zihagije zo gucururizamo byatumye ritizwa Koperative y’abavumvu kugira ngo bayikoreremo.

Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, ku Ntenyo mu murenge wa Byimana hubatswe amasoko yihariye yo gucururizwamo imboga mu rwego rwo guhesha agaciro imboga zacuruzwaga mu kajagari, isoko ryubatswe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM).

Gusa n’ubwo iri soko ry’imboga ryubatswe, ntiryakorewemo mu gihe kirambye kuko ryafunze imiryango abaricururizagamo basubira mu isoko risanzwe kuko kuhagera ngo byabagoraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie yabwiye Makuruki.rw ko icyatumye iri soko rifungwa byatewe n’uko ahantu ryubatse hatoroherezaga abakiriya kuhagera bikaba byaratezaga igihombo ku bacuruzi barikoreragamo.

Yagize ati “ havutse imbogamizi z’uko nta gateme gahari ku buryo umuntu yava kuri kaburimbo ngo yinjiremo ahahe ngo asohoke agende byari bigoranye.”

Yongeyeho ko ikindi cyatumye iri soko rifunga ari ikibazo cyo kubura umusaruro w’imboga uhoraho kuko muri ako gace nta buhinzi bw’imboga bwa kijyambere bushobora guhaza isoko buhakorerwa.

Nahayo Jean Marie avuga ko kubera izo mbogamizi z’ahantu iryo soko ryubatse, ndetse n’ikibazo cy’imboga zabaye nke bahisemo gukuramo abacuruzi mu rwego kubarinda igihombo maze hatizwa Koperative y’abavumvu ngo ikoreremo.

Yagize ati “kubera ko nta baguzi b’izo mboga baboneka bitewe n’izo mbogamizi z’umuhanda, twabonye n’umusaruro w’imboga utaboneka kuburyo buhoraho twayitije Koperative y’abavumvu.”

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kongera gufungura iryo soko rigakora kuburyo burambye, ngo ubu bagiye gutangiza umushinga wo guhinga imboga mu gishanga cya Mpondogoro ku buryo imboga zitazongera kubura.

Yagize ati “hari gahunda dufite yo guhuza abahinzi b’imboga mu gishanga cya Mpondogoro kuburyo umusaruro w’imboga uba uhari mu buryo buhoraho.”

Ikibazo cy’inzira yari ibangamiye abaguzi cyo ubu cyamaze gukemuka kuko inzura yerekeza muri iryo soko yashyizweho urutindo n’ubwo bikiri kunonosorwa.


Agateme kahahuza n’umuhanda kashyizweho

Iri soko ryubatswe mu mwaka wa 2012 ku kayabo ka miliyini 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Ahanini kuba iri soko ryarafunze rigakoreshwa ibyo ritagenewe ngo byatewe no kutabanza ngo hakorwe inyigo nyayo y’ahantu nyaho hakwiye gushyirwa iyi nyubako haba mu buryo bw’imiterere ndetse n’aho umusaruro uzashyirwamo uzaturuka.

Si abavumvu gusa bakoreye muri iyi nyubako kuko ngo muri iyi nyubako yari yaragenewe abacuruzi b’imboga higeze no kubamo akabari ndetse hakanakoreshwa nk’ububiko bwa Koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Gafunzo.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo