Raporo nshya ya Banki y’Isi: u Rwanda ni urwa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari

U Rwanda rworoheje ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Raporo nshya ya Banki y’isi ku bihugu byoroshya gukorerwamo ishoramari ( The 2017 World Bank Doing Business Report) u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 rukurikirwa n’ibirwa bya Maurices mugihe ku rwego rw’isi rwazamutseho imyanya 6 ruba urwa 56 mu bihugu 190.

N’ubwo iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwazamutse ariko ntibibuza Ibirwa bya Maurices kuza ku mwanya wa mbere n’ubwo byamanutseho imyanya 17 ku rutonde rw’isi.

Nyuma y’Ibirwa bya Maurices n’u Rwanda hakurikiraho ibihugu nka Botswana yaje ku mwanya wa 3 muri Afurika ikaba ku mwanya wa 72 ku isi, Afurika y’Epfo nayo iri kumwanya wa 73 mu gihe Maroc yaje ku mwanya wa 5 ndetse iba iya 75 ku isi.

Raporo nshya ya Banki y’isi ku bihugu byoroshya gukorerwamo ishoramari 2017 ni ya 14 mu maraporo akorwa buri mwaka hagamijwe kureba ibipimo bizamura cyangwa se bikabangamira ishoramari ku isi.

Iyi Raporo yibanda ku ngingo zifasha mu ishoramari nko korohereza abantu gukora ishoramari, kubona ibyangombwa byo kubaka, kubona amashanyarazi, kwandikisha imitungo, kubona ibyangombwa, kurinda abashoramari bato, kwishyura imisoro, gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubahiriza amasezerano.

u Rwanda rworohereje abatangira ishoramari kubikora mu buryo bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga kimwe n’ibijyanye no gutanga imisoro. Kuri ubu kwandikisha imitungo nabyo ntibigifata igihe ndetse usanga harashyizwemo imbaraga.

Mu bucuruzi bwambukiranya imipaka u Rwanda rurajwe inshinga no kuvanaho imipaka y’ubucuruzi aho twatanga urugero rw’amasezerano mu bijyanye no koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka aherutse gusinywa na ba Minisitiri b’ubucuruzi b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ishoramari ryo mu Rwanda ryarorohejwe dore ko izi ngingo zose uko zakabaye zibandwaho mu rwego rwo korohereza abifuza gushora imari mu Rwanda hagendewe cyane ku gukorera mu mucyo no gushyiraho umuronko ngenderwaho mu gukora ishoramari.

Iyi Raporo kandi ntiyaheje uburinganire bw’umugore n’umugabo mu kwandikisha, kugira cyangwa gukora ishoramari ndetse ibi bikaba byarashyize u Rwanda ku mwanya mwiza.

Francis Gatare, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere, RDB avuga kuri iyi Raporo ya Banki y’Isi, yatangaje ko intambwe u Rwanda ruteye ituruka ku kwibanda ku gushyira imbaraga mu kubaka inganda no kuzamura amahirwe mu gukora ishoramari hagamijwe amajyambere arambye. Yavuze ko abafatanyabikorwa bafite akamaro kanini mu gufasha no gushyigikira Leta mu iterambere.

Iyi Raporo ikomeje kuba icyitegererezo mu gutuma ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bishyira imbaraga mu bijyanye no koroshya uburyo bwo gukora ishoramari hagamijwe iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri Rusange.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo