RUTSIRO׃ Abaturage baravugishwa amangambure n’igiceri cy’icumi

Kawa ni kimwe mu bihingwa byinjiza amadevise menshi mu Rwanda

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza bahinga igihingwa cya kawa ntibishimiye na gato igihombo batewe n’abaguzi bayo babaguriye ku giciro kiri munsi y’igiciro fatizo cyagenewe iki gihingwa bitewe n’uko abahinzi batamenyeye ku gihe igiciro fatizo.

Uku kutishima kw᾽abahinzi ba kawa bavuga ko baguterwa ahanini no kutamenyera ku gihe igiciro fatizo kigenewe ikilo cya kawa mu gihe baba bamaze kuyisarura.

Bavuga ko kawa ikimara kwera uruganda rwabaguriye rubishyura amafaranga 140 y᾽u Rwanda ku kilo ariko nyuma ngo baje gukorana inama n’umukozi ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga mu karere ka Rutsiro, Mujawimana Anathalie ababwira ko igiciro fatizo cya kawa bari baravuganye n’abaguzi cyari amafaraga 150 ku kilo (150 Frw/Kg).

Ibi byababaje abahinzi ba kawa kuko benshi muri bo ngo bari baramaze kugurisha ku mafaranga 140 ku kilo kuko batari baramenyeshejwe igiciro fatizo mbere yo kugurisha umusaruro wabo.

Aba bahinzi barashinja abanyenganda bagura kawa kubahombya nkana igihombo cy’amafaranga icumi ku kilo kuko ngo mbere yo kuza kubagurira bo bari barabwiwe n’akarere igiciro fatizo ariko ntibacyubahirize.

Bakomeza bavuga ko babona bisa no kubiba kuko bakabaye baratangiye bishyurwa amafaranga 150 ku kilo nk᾽igiciro fatizo cyari cyaragenwe.

Habamenshi Samuel aragira ati : “Muri iyi myaka ibiri twahuye n᾽igihombo cya kawa yarumbye kandi twarayikoreye nk᾽uko byari bisanzwe. Gusa nanone tubabazwa n᾽iganda ziyitugurira zigenda zihindagura igiciro uko bukeye n᾽uko bwije. Kawa ikimara kwera twishyuwe 140, Imaze gusa n᾽ihundura abayobozi batubwira ko igiciro fatizo cyari 150 ku kiro. Rero ntibakadufatanye no kurumba kwazo bajye bashyiraho igiciro kimwe tukimenye kandi abatugurira ni bo babiri inyuma”

Umukozi ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga mu karere ka Rutsiro Mujawimana Anathalie aganira na Makuruki.rw ku kibazo cyagaragajwe n᾽abahinzi, yavuze ko ihindagurika ry᾽ibiciro bavuga ntaryo bazi ngo kuko hashyirwaho igiciro fatizo bitewe n᾽isoko ryabonetse kandi uruganda ruguze ntirube rwakwishyura amafaranga ari hasi y᾽ayagenwe.

Mujawimana yagize ati“Uyu mwaka isoko ryaguze ikawa ryashyizeho igiciro fatizo cy᾽amafaranga 150. Rero umuguzi aba afite uburenganzira bwo kongera igiciro cyangwa akagabanya ariko atagiye hasi y᾽igiciro fatizo cyashyizweho n᾽isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko ibyo biterwa n’abahinzi bihutira kugurisha kawa ikimara kwera bataramenyeshwa igiciro fatizo ugasanga bagurishije amafanga make ari hasi y’igiciro fatizo cyagenwe.

Yagize ati: “Icyakora niba hari aho byabaye bakagurirwa hasi y᾽igiciro fatizo ubwo ikibazo cyaba ari icy᾽umuhinzi ubwe utaramenye mbere igiciro fatizo. Ahubwo icyo dusaba abahinzi ni ugukorera kawa neza ikagumana uburyohe busumba ubw᾽iz᾽ahandi tukagumana isoko n᾽igiciro kitari hasi cyane”.

Abaturage barasaba ko igihingwa cya kawa cyakongererwa agaciro kandi bakajya bamenyeshwa igiciro fatizo cya kawa hakiri kare kugira ngo birinde ibihombo bya hato na hato kuko ngo iki gihingwa gitwara imbaraga n’ibishoro byinshi mu kucyitaho ariko bajya kugurirwa bakagurirwa ku mafaranga make kandi na yo agahindagurika.

Nyirasafari Caustasie

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo