RSSB yanenzwe guca akajagari, ikazana ibirenze akajagari

Inyubako ziri kubakwa na RSSB mu Kagali ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya/Photo.Newtimes

Abadepite banenze uburyo ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) cyubatse inzu zari zitezweho guca ikibazo cy’akajagari kandi ahendukiye abanyakigali nyamara bakubaka amazu amara ubutaka kandi anahenze cyane.

Kuri uyu wa 28 Nzeli 2016 ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) yitabye abadepite bagize PAC ngo batange ibisobanuro ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta muri iki kigo ryagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016.

Depite Munyangeyo Theogene umwe mu bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta yagarutse ku nzu zo kubamo zubatswe na RSSB mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo guca akajagari ariko nabo ngo bakaba barubatse mu kandi kajagari, ngo kuko uburyo izo nzu zubatsemo zimara ubutaka kandi aricyo zari zije gukemura.

Byongeye kandi ngo izi nzu zirahenze cyane ku buryo nta munyamuryango wa RSSB wabasha kuyigondera.

Yagize ati “Burya iyo umuntu agukorera inyigo nawe umuha ibitekerezo. Dukurikije n’ikibazo cy’ubutaka dufite n’inyubako zikenewe n’abanyarwanda, ziriya nzu mwubatse hariya zijyanye n’ibitekerezo mwari mwatanze? Inzu za kariya gaciro zitanarondereza n’ubutaka mu kibazo cy’ubutaka dufite tuvuga ko ari akajagari gaciritse kasimbujwe akandi kadateye imbere."

Yakomeje ati “Utuzu turumbaraye kuriya n’ubutaka bw’i Kigali, aho kugira ngo muhindure umuco mwubake muzamura, ziriya nizo Abanyarwanda bari bakeneye ubundi? Ubundi mureba abanyamuryango? Inzu y’ibihumbi 400 by’amadolari (amanyarwanda 322 028 000) ni yo umuryango wari ukeneye?”

Mu magambo make, umuyobozi mukuru wa RSSB Jonathan Gatare yasubije abadepite ko bubatse aya mazu bagamije gushora imari kandi ko bizeye kunguka, ngo abanyamuryango baciriritse nabo bakazagerwaho.

Yagize ati “Twizeye ko bizunguka ariko nagira ngo nkumare impungenge ko n’ibyo byiciro bindi nabyo byateganijwe.”

Ikindi cyagarutsweho ni inyubako RSSB yagiye yubaka mu ntara zitandukanye nyamara nta nyigo ihamye yakozwe mbere bigatuma zibura abantu bahagije bo kuzikoreramo dore ko inyishi zitanakorerwamo ku kigero cya 50%.

Umuyobozi mukuru wa RSSB yasobanuye ko icyo kibazo bakivuganye na sosiyete ishinzwe gucunga imitungo ya RSSB, yiyemeje gushaka abazikoreramo muri uyu mwaka ku kigero cya 70% mu Ntara na 90% mu mujyi wa Kigali bitaba ibyo hakaba hari amafaranga iyo sosiyete izajya yishyura RSSB.

RSSB kandi yabajijwe aho igeze yishyuza miliyoni 147 ifitiwe na Minisiteri y’Ubuzima aho ugeze wishyurwa, miliyoni 437 Umujyi wa Kigali umaranye imyaka 12 nyamara nta nyungu utanga n’izindi miliyari 6,4 RSSB igomba kwishyurwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Umuyobozi mukuru wa RSSB yavuze ko ayo mfaranga yose ari kugaruzwa ndetse nko ku ruhande rw’umujyi wa Kigali bafashe umwanzuro w’uko nta kindi gikorwa bazongera gukorana batarishyura uwo mwenda.

Abadepite bavuze ko umujyi wa Kigali wagakwiye kuba wishyura inyungu kuri uwo mwenda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo