Inzego ebyiri zigize za ntibindeba mu gusora zigiye guhagurukirwa

2

Komiseri mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) Richard Tushabe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority), kiravuga ko inzego z’amahoteli n’iz’ubwubatsi zititabira gutanga imisoro nkuko bikwiye, bityo ngo hakaba hagiye gufatwa ingamba zidasanzwe mu gusoresha izi nzego mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017.

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), Richard Tushabe, yatangarije abanyamakuru ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017, iki kigo kizanye ingamba nshya mu kwishyuza imisoro mu nzego z’ubwubatsi n’iz’amahoteli zigaragaza intege nke mu kwishyura imisoro ya Leta.

Uyu muyobozi avuga ko mu igenzura ryakozwe na RRA basanze izi nzego zarigize ntibindeba mu kwishyura imisoro kandi nyamara ngo iyo witegereje uko igihugu kigenda gitera imbere ngo izi nzego ziza ku myanya y’imbere mu nzego zitera imbere.

Tushabe yagize ati: “ Icyo dushaka kubagaragariza ni inzego zigicumbagira mu gutanga imisoro, izo nzego ebyiri rero nagira ngo nzibabwire ni urwego rw’ubwubatsi n’urwego rw’amahoteli. Iyo usuzumye uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere, usanga izi nzego uko ari ebyiri zifite umuvuduko ushimishije ariko wajya gusuzuma uko zitanga umusanzu wazo mu misoro ugasanga birakemangwa. Ni yo mpamvu rero twasuzumye tugasanga tugomba gufata ingamba zihariye kuri izi nzego uko ari ebyiri.”

Agaruka ku ngamba zizakoreshwa mu gusoresha izi nzego, Tusabe yavuze ko bazakoresha uburyo bwo kubasura mbere yo gutangira ibikorwa by’imishinga yabo kuko ubundi bajyagayo nyuma bagiye kubakorera igenzura bagasanga batarigeze basora kandi bamwe mu bakozi baragiye.

Ibi ngo bizabafasha kutanyereza imisoro cyane cyane ku bakora mu nzego z’ubwubatsi kuko ngo bizafasha no gusoresha ba nyakabyizi n’abandi bakorana n’aba nyiri’iyi mishinga nk’abakora inyigo n’ibishushanyo mbonera ndetse n’abanyamahanga bakoraga muri iyi mishinga bakagenda badatanze imisoro.

Kuri iyi ngingo Tushabe yagize ati: “Tuzajya tubegera mbere tubigishe, tubaganirize icyo amategeko y’imisoro asaba, ese ba ba nyakabyizi bakorera kuri iyo mishanga bo basabwa iki mu gutanga imisoro? Ese aho bagurira ibikoresho nk’umucanga n’amabuye bo itegeko ry’umusoro ribasaba iki? Abanyamahanga bo basabwa iki? Aho kugira ngo tuzajye tubakorera igenzura tubasangeho amakosa menshi tuzajya tubegera mbere”

Ibi ngo iki kigo kizabikora gifatanyije n’inzego zitandukanye ziba zifite amakuru ahagije ku mishinga igiye gutangira. Aha harimo inzego zemeza imishinga, urugaga rw’abubatsi, umujyi wa Kigali n’izindi.

Tushabe yavuze ko abazarenga ku mabwiriza bazaba bahawe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bazajya bahabwa ibihano bikarishye kandi bagashyirwa ku karubanda abantu bose bakamenya ko banze gutanga imisoro.

Ibi byose kandi ngo birareba n’urwego rw’amahoteli aho Tushabe yavuze ko bazegera amahuriro y’abafite amahoteli bakababwira inshingano zabo mu gutanga imisoro kandi mu gihe batitwaye neza bagahanwa nkuko amategeko abiteganya.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2015/2016, urwego rw’ubwubatsi rwinjije imisoro ingana na miliyali 11.4 mu gihe urwego rw’amahoteli rwo rwinjije miliyari umunani. Iyi ngano y’umusoro Tusabe avuga ko ari nkeya cyane ugereranyije n’iterambere izi nzego ziriho.

Imisoro yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (2015/2016) ingana na Miliyari 800 mu gihe uyu mwaka wa 2016/2017 ikigo cy’igihugu kivuga ko kigomba gukusanya Miliyari 1,084.4 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55% by’ingengo y’imari yose ya 2016/2017 ingana na Miliyari 1,949.4.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo