RRA yashyizeho ibihembo bishya ku baguzi baka inyemeza buguzi za EBM

1

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro mu Rwanda (RRA), cyazanye gahunda nshya ya IZIHIRWA, gahunda igamije guhemba no gushimira abaguzi basaba inyemeza buguzi itangwa n’akamashini ka EBM igihe baguze ibicuruzwa.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahooro buvuga ko iyi gahunda igamije gukangurira abaguzi gukomeza umurava mu kwaka inyemeza buguzi igihe cyose hari igucuruzwa baguze ndetse n’abacuruzi bagakangurirwa gutanga inyemeza bwishyu zerekana ibicuruzwa bacuruje kandi ko ibihembo bizatangwa bizaba byisumbuye ku byo abatsinze bahabwaga mbere.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA Ruganintwari Pascal, mu kiganiro n’abanyamakuru asobanura iby’iyi gahunda ya IZIHIRWA yagize ati” Ubu rero muri iyo gahunda yo gukangurira abacuruzi ndetse n’abaguzi ku ruhande rumwe gusaba urundi gutanga inyemeza buguzi ya EBM, turashaka kubikora mu buryo noneho twanazanye andi mahirwe ya kabiri ku bantu bose basaba inyemeza buguzi ya EBM ko bajya bahabwa ibihembo byisumbuye ku byo twari twatanze mbere.”

Avuga ko ubu bihembo byisumbuye bije mu rwego rwo gushimira no gushimisha abaguzi kubera uruhare baba bagaragaje mu gusaba inyemeza buguzi mu gihe cyose baguze ibiguruzwa. Ibi bihembo birimo amatelefone, televiziyo, Moto ndetse n’imodoka.


Ibihembo bizatangwa birimo imodoka, Moto,t eleviziyo na telefoni

Ruganintwari avuga ko abaguzi badakwiye kubabarira abacuruzi kuko umusoro ku nyungu utangwa n’umuguzi udatangwa n’umucuruzi.

Agira ati:”Turasaba abaguzi kutababarira abacuruzi kuko umusoro ku nyungu (TVA) nta bwo itangwa n’abacuruzi ahubwo TVA ni twe abaguzi tuba twayitanze. Uriya musoro utangwa nawe, utangwa nanjye. Igihe cyose uguze buriya umucuruzi icyo akora ni ukuwakira gusa nk’umuyoboro akawohereza mu isanduku ya Leta, kariya kamashini icyo kamaze bituma tunawubona na twe ntihagire umuntu uwunyuza ku ruhande igihe cyose umuguzi yasabye inyemeza buguzi.”


Komiseri mukuru wungirije wa RRA Ruganintwari Pascal

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko abacuruzi barenga ibihumbi 13 mu bihumbi 15 banditse muri TVA, bamaze kugura utumashini twa EBM n’ubwo atari bose badukoresha.

Umusoro ku nyungu wazamutse ku kigero cya 25 ku ijana(25%) ku musaruro uva mu musoro ku nyungu nkuko iki kigo kibitangaza.

Iyi tombora izajya ikorwa umuguzi yandikisha inyemeza buguzi na telefoni nk’uko bisanzwe yandika *800# agakurikiza amabwiriza ahawe.

Iyi gahunda ya IZIHIRWA ishobora kuba intwaro ikomeye yo gutuma gahunda yo kwaka inyemeza buguzi yitabirwa bitewe n’uko abantu bitabira kwaka inyemeza buguzi za EBM mu gihe baba baguze ibicuruzwa bakiri bake bitewe n’uko batarabyiyumvamo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Muraho nibyiza kwaka facture gusa haraho uyaka bakayikwima. ESE ko umuntu yandika *800# bakakumbwirango application down

Tanga Igitekerezo