Perezida Kagame yatashye ibigega bya Peteroli bibika Litilo zirenga Miliyoni 20

1

Perezida Paul Kagame na Egide Gatera Chairman wa SP LTD bafungura ku mugaragaro ibigega bifite ubushobozi bwo guhunika ibikomoka kuri peteroli birenga litiro Miliyoni 22

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ibigega by’ibikomoka kuri Peteroli byubatse mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Ibi bigenga byatashywe ku mugaragaro, ni ibya sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya SP (Societe Petroliere), byitezweho kujya bibika litiro miliyoni 22 z’ibikomoka kuri Peteroli.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibyo bigega, Perezida Kagame yashimiye abayobozi ba SP n’abo bakorana kuri ubu bushobozi bumaze kugerwaho mu kubika ibikomoka kuri Peteroli, ashimangira ko iyi ari intambwe ikomeye igihugu kibashije kugeraho.

Yagize ati: “Ni byiza ko ubu bushobozi tububonye mu gihe igiciro cya Peteroli gikomeje kumanuka. Ibi biratwereka ibigerwaho iyo Leta n’Abikorera bafatanyije mu iterambere. Ni intambwe yo kwishimirwa.”

Yakomeje agira ati “Imbaraga nk’izi zishyirwa mu bufatanye zadufasha kugera kuri byinshi birushijeho. Tuzikomeze.”

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga zashyizwe muri uyu mushinga zitagomba kugarukira aha, maze asaba ko uyu mushinga wakomeza kwaguka ukagera ku rwego igihugu cyifuza kandi mu gihe cya vuba.



Perezida Kagame asobanurirwa imiterere y’ibigega bya SP

Yerekana akamaro k’ibi ibigega, Perezida Kagame yagize ati “Ibi bigega biraduha kumera nk’abari ku cyambu kuko ubusanzwe Peteroli imara iminsi mu nzira izanywe hano.Tugomba gutekereza bijyane n’igihe, tugakora bijyanye n’igihe. Ntabwo tugomba gusigara inyuma mu iterambere.”

Umukuru w’igihugu yasabye bikorera ku giti cyabo gukomeza gufatanya na Leta bashora imari mu bisubiza ibibazo by’iterambere igihugu gifite.

Ibi bigega bije byiyongera ku bigega by’ibikomoka kuri Peteroli byari bisanzwe bihari, birimo ibyubatse mu Gatsata bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 15 ndetse n’ibiherereye I Kabuye bifite ubushobozi bwo kubika litiro Miliyoni 5.


Ibigega byafunguwe na Perezida Kagame

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Uyu numushinga mwiza kdi bizakomeza kwihutisha iterambere nkuko President abivuga.koko abikorera bakomeze gufatanya na Leta bizahindura byinshi.

Tanga Igitekerezo