Perezida Kagame yasuye indege Rwandair iherutse kugura mu Bufaransa

1

Kuri uyu wa Gatatu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasuye indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 yiswe ‘Ubumwe’ Rwandair iherutse kuvana i Toulouse mu Bufaransa.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yabanje gusura ikipe igizwe na bamwe mu bayobozi ba Rwandair, anasura iyo ndege nshya yiswe ubumwe.

Iyi ndege nshya ifite agaciro ka Miliyari 200 z’amanyarwanda ibaye iya cyenda RwandAir iguze ndetse hakaba hanategerejwe indi nk’iyi izagera mu Rwanda muri uku kwezi.

Nyuma yo kugura izi ndege ebyiri RwandAir ivuga ko zizagira ubushobozi bwo kongera abagenzi kuva ku 500,000 ku mwaka kugeza kuri miliyoni 3 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko iyi ndege izatangira ingendo zayo tariki ya 8 Ukwakira, ikazajya yerekeza I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida Kagame mu ndenge nshya ya Rwandair

Perezida Kagame hamwe na bamwe mu bayobozi ba Rwandair

Iyi ndege izajya itwara abagenzi bajya i Dubai

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo