Perezida Kagame yageze muri Kenya mu nama yiga ku buhinzi

Perezida Kagame ubwo yari amaze kugera muri Kenya

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum, AGRF).

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 ikazasozwa tariki 9 Nzeli uyu mwaka.

Abitabiriye iyi nama baraganira ku ngamba zafatwa mu guteza imbere ishoramari mu buhinzi ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama izatangwamo ibiganiro n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania, Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika n’abandi.

Iyi nama yitezweho kandi kwiga ku cyakorwa ngo umuhinzi muri Afurika areke guhingira kuramuka gusa, ahubwo bibe akazi kamutunze we n’umuryango we anasagurire amasoko, uburyo ubuhinzi bwakwifashishwa mu iterembere ry’ibihugu ndetse n’uburyo Afurika yakwihaza mu biribwa.

Muri iyi nama kandi hatangirijwe igihembo cyiswe Africa Food Prize, kizajya gihabwa abantu cyangwa ikigo bakora udushya mu guteza imbere ubuhinzi, twanabera urugero abandi bakora ubuhinzi muri Afurika.

Igihembo cy’uyu mwaka cyahawe Kanayo F Nwanze, Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (IFAD).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo