Nyuma ya Kenya, u Rwanda na rwo rwatwitse amahembe y’inzovu rwafatanye ba rushimusi

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) gifatanyije n’akarere ka Nyamasheke, batwitse ibiro 150 by’amahembe y’inzovu yafatanywe ba rushimusi ndetse n’ibindi bikoresho bakoreshaga mu guhiga inyamaswa muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe, ibikorwa byabereye mu murenge wa Bushekeri, akarere ka Nyamasheke.

Mu byatwitswe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, harimo aya mahembe ndetse n’ibi bikoresho byiganjemo imitego ba rushimusi bakoreshaga mu gutega inyamaswa zo muri iyi pariki, amacumu, amasuka, amapiki ndetse n’ibindi bikoresho bakoreshaga mu gucukura amabuye y’agaciro aherereye muri iyi pariki.

Ngezahayo Bosco uzwi nka Nyabutigita, umwe mu bari ba rushimusi muri iyi pariki kuri ubu akaba umwe mu bayirinda (Guard) yavuze ko yavuye muri ibi bikorwa nyuma yo kubona ko nta mafaranga arimo nkuko yari abyiteze bityo ngo akaba yarahisemo kubireka ajya gukora ibindi bikorwa bimuteza imbere nk’ubworozi n’ibindi.

Yagize ati: “Nahoze mpiga inyamaswa nkazica, ariko nyuma yo kubona ko nta kamaro narabiretse njya muri Koperative bampa inguzanyo ubu norora inka. Ubu si nkijya mu ishyamba, iriya mitego n’ibindi mwabonye twatwitse nabigizemo uruhare nerekana inzira abanze kubireka bacamo bajya gushimuta.”

Rugerinyange Louis, umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, yavuze ko kuba batwitswe amahembe amahembe y’inzovu ngo nta kamaro kanini bifite, ahubwo ngo icy’ingenzi ni uko bagira inzovu nzima.

Yagize ati: “Twabitwitse ari ukwerekana ba rushimusi ko nta gaciro kari mu mahembe y’inzovu, ahubwo dukeneye inzovu nzima.”

Belise Kariza, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yasabye abagifite ingeso yo gushimuta inyamaswa kubireka kuko ngo kubikora ari ukwiyangiririza ndetse no kwangiririza abazabakomokaho. Yavuze kandi ko Pariki zifatiye runini igihugu ndetse n’abagituye bitewe n’uko zibumbatiye ibyiza abanyarwanda barazwe bityo abasaba kuzitaho bafatanyije.

Amahembe y’inzovu yatwitswe uyu munsi, angana n’ibiro 150 bifite agaciro k’ibihumbi 300 byamadorali ya Amerika, ararenga Miliyoni 230 z’amanyarwanda. Ibi bikorwa byose bikaba byakozwe mu rwego rwo guhashya ba rushimusi.

U Rwanda rutwitse amahembe y’inzovu nyuma y’igihugu cya Kenya giherutse gutwika amahembe y’inzovu angana na Toni 105 ku wa 30 Mata uyu mwaka.

Uretse igikorwa cyo gutwika amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikoresho ba rushimusi bakoreshaga bahiga inyamaswa banacukura amabuye y’agaciro, RDB kandi yanatashye ibyumba by’amashuri 4 byo ku ishuri ribanza rya Gisakura.


Amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikoresho byatwitswe

Amafoto: Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo